Kenya: Abaganga bahagurukijwe n’umugambi wa Leta wo kwakira Abanyamerika barwaye Ebola
Muri Kenya, Ishyirahamwe ry’Abaganga, Abakora muri za Farumasi n’Abaganga b’Amenyo (KMPDU), ryahaye Guverinoma amasaha 48 ntarengwa, yo kuba yamaze gutangaza ku mugaragaro ibiganiro bivugwa ko birimo kuba hagati yayo n’ubutegetsi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bijyanye no gushyiraho ikigo gishyirwamo abari mu kato no kuvuriramo Ebola, kigashyirwa mu birindiro bya gisirikare bya Laikipia Air Base.
Umunyamabanga Mukuru wa KMPDU, Dr. Davji Atellah, ashinja Leta gukora “ibiganiro mu buryo buhishe” kandi avuga ko ishyirahamwe ayoboye rizategura imyigaragambyo mu gihugu hose niba uwo mushinga ukomeje, hatabanje kubaho gusobanurira abaturage, kandi nta mavugurura akozwe muri gahunda y’ubuzima y’igihugu.
Uretse abo baganga, kandi hari n’Ikigo cya ‘Katiba Institute’ cyamaze gutanga ikirego mu rukiko kirwanya uwo mushinga wo gushyiraho ibigo byo kwakira no kuvura abahuye n’icyorezo cya Ebola muri Kenya.
Mu itangazo ryasohotse ku wa Kane tariki ya 28 Gicurasi, iryo shyirahamwe ryashinje Guverinoma gushyira imbere inyungu z’amahanga aho kwita ku mutekano n’ubuzima bw’Abanyakenya.
Iryo tangazo ryagize riti: “Nk’abarinzi b’ingenzi ba gahunda y’ubuzima muri Kenya, twababajwe cyane n’uko Guverinoma isa n’iyiteguye kugurisha umutekano w’ibinyabuzima ndetse n’ubuzima bw’abaturage bayo kugira ngo ibone inkunga z’amahanga. Ntituzicara turebera Kenya ihindurwa ububiko bw’indwara yica kandi tutarayiteje.”
Ishyirahamwe KMPDU ryavuze ko icyorezo cya Ebola kibasiye cyane cyane igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ndetse na Uganda, maze ribaza impamvu Kenya ari yo yaba yaratoranyijwe kwakira Abanyamerika bashobora kuba barahuye n’iyo ndwara aho kujyanwa mu bihugu biri hafi y’aho icyorezo cyaturutse.
Iryo tangazo ryakomeje rigira riti: “Icyorezo cya Ebola cyo mu bwoko bwa Bundibugyo kiri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda. Turasaba Minisitiri w’Ubuzima Aden Duale hamwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga gusobanura mu buryo bwumvikana, impamvu Kenya yahinduwe ahantu ho kujyana Abanyamerika bashobora kuba barahuye n’iyo ndwara, mu gihe ibihugu bihana imbibi n’aho icyorezo kiri byirengagijwe.”
KMPDU yanagaragaje impungenge ku bijyanye no gutwara abantu bashobora kuba barahuye na Ebola bakazanwa muri Kenya, ibaza niba byaba bifite umutekano kubinjiza mu kirere cya Kenya, mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zibona kubasubiza i Washington ari ugushyira ubuzima mu kaga.
Iryo tangazo ryagize riti: “Niba Leta Zunze Ubumwe za Amerika zibona urugendo rw’amasaha 12 rwo gutwara abarwayi cyangwa abahuye n’indwara bajyanwa i Washington ari urw’akaga, ni gute byaba ari umutekano kubinjiza mu kirere cya Kenya no kubajyana i Laikipia?”
KMPDU yavuze kandi ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwazo zivuga ko zidashobora kwemera ko Ebola yinjira ku butaka bwazo, bityo Kenya na yo itagomba gushyirwaho iyo mitwaro y’ingaruka z’umutekano w’ubuzima.
Iryo tangazo ryagize riti: “Guverinoma ya Amerika ivuga ku mugaragaro iti: ‘Ntitwashobora kandi ntituzemera ko Ebola yinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.’ Niba ari akaga kuri Amerika, ni akaga no kuri Kenya. Turasaba ko amasezerano hagati y’impande zombi ashyirwa ahagaragara ndetse hagasobanurwa impamvu Kenya ari yo yatoranyijwe kwikorera izi ngaruka.”
Iryo shyirahamwe ry’abaganga ryavuze ko gahunda y’ubuzima ya Kenya isanzwe ifite ibibazo bikomeye birimo ibikoresho bike, inyubako zidahagije ndetse n’ibura ry’imiti n’ibikoresho by’ingenzi none hakaba hakaba hagiye kwiyongeraho ibibazo bijyanye n’icyorezo cya Ebola.
Abo baganga bagize bati, “Ibitaro bya Leta byacu biri mu bibazo bikomeye. Nta bikoresho bihagije byo gupima indwara, imiti y’ingenzi irabura kandi ibikorwa byita ku barwayi barembye ntibikora neza. Nyamara Guverinoma iri kongera umutwaro ku rwego rw’umutekano n’ubugenzuzi bw’indwara, yakira ikigo cy’indwara ziteje ibyago giterwa inkunga n’amahanga.”
“Guverinoma igomba gusobanurira Abanyakenya impamvu amafaranga n’ubushobozi birimo gushorwa mu kigo cy’amahanga cyo gushyira abantu mu kato, mu gihe abaturage bapfira mu bitaro bya Leta bidafite ibikoresho bihagije bazize indwara. Twakiriye ayo makuru, tubanza kuyashidikanyaho cyane. KMPDU irashimangira ko tutazihanganira uburyo bw’ubuvuzi bushingiye ku ivangura ku butaka bwa Kenya.”
Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntabwo zatangaje inkunga yihariye izaha Kenya mu rwego rwo kwakira ikigo cya Ebola. Ariko Amerika yemeye gutanga Miliyari 1.7 z’Amadolari y’Amerika mu rwego rwo gushyigikira gahunda rusange z’ubuzima muri Kenya, nk’igice cy’amasezerano yagutse y’ubufatanye mu by’ubuzima hagati y’ibihugu byombi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|