Ubuyobozi bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, bwatangaje ko kuva ku munsi wa Eid Al Adha wizihijwe ku wa 27 kuri mu Rwanda hatangwa ibitambo ku matungo 3,078.
Nyuma y’iyo minsi kandi ni nabwo biba biteganyijwe ko abarimo gukora umutambagiro mutagatifu (Hajj), basoza icyo gikorwa, maze imbaga y’Abayisilamu bari bateraniye i Mecca muri Arabia Saoudite bagatangira gufata ibyerekezo bitandukanye basubira mu bihugu byabo.
Ubuyobozi bw’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, buvuga ko muri uyu mwaka (2026) Abayisilamu b’Abanyarwanda bashoboye kujya gukora mutambagiro mutagatifu (Hajj), ari 72 barimo 62 bagiye muri gahunda isanzwe y’uwo muryango yo gufasha Abanyarwanda kujya gukora umutambagiro mugatifu hamwe n’abandi 10 mu buryo bwihariye bw’abashyitsi b’umwami wa Arabia Saoudite.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|