Ibyumweru bibiri birashize: None ibyabaye kuri Zigiranyirazo byagera no kuri Felicien Kabuga
Ku wa 16 Gicurasi ni bwo hamenyekanye urupfu rwa Kabuga Felicien, umunyemari ushinjwa gutera inkunga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kabuga, yapfuye akiri muri gereza y’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ruri i Lahe mu Buholandi, atari uko yagombaga kuba agifunze.
Uru rukiko rwari rwaranzuye ko uburwayi yari afite butamuhaga ubushobozi bwo kuburana, bityo uyu mugabo wihishe ubutabera imyaka ikabakaba mirongo itatu agenda gutyo, nta buryozwe.
Icyakora, muri Kamena 2023, Umushinjacyaha Mukuru w’uru rukiko, Serge Brammertz ubwo yasuraga u Rwanda, yauze ko Urukiko rwasabye abunganira Kabuga gushaka igihugu cyazamwakira akava muri Gereza, ariko kirabura.
Brammertz yari yavuze ko Kabuga nta bundi buryo yava muri iriya Gereza, kereka habonetse Igihugu kimwakira.
Nta kindi Gihugu cyari cyaremeye kwakira Kabuga, uretse Igihugu cyamubyaye, u Rwanda, kuko rwanashakaga ko aburanira aho ashinjwa gukorera ibyaha. Gusa, Kabuga n’abamwunganira bakomeje kubyanga.
Muri iyo minsi, Ubuholandi ubwabwo bwavugaga ko butiteguye kumwakira, ko bwakwihanganira gusa ko aba muri iki gihugu kuko ari muri Gereza y’Urukiko, ariko ko mu buzima busanzwe butakwemera kumwakira.
Ubufaransa, Igihugu Kabuga yafatiwemo muri Gicurasi 2020, na bwo bwahakanye ko butazamwakira, dore ko ngo yari anahari ku buryo butemewe n’amategeko kuko yakoreshaga inyandiko mpimbano.
None ntibyamera nk’ibyabaye kuri Zigiranyirazo?
Hashize hafi ibyumweru bibiri Kabuga yitabye Imana. Umuryango w’abo bafitanye igihango cyo guhana inka n’abageni w’uwahoze ari Perezida Habyarimana Juvenal urakibuka ikibazo wahuye nacyo gikomeye.
Uyu muryango, muri Kanama 2025, wapfushije umuntu w’ingenzi, Protais Zigiranyirazo, musaza wa Agathe Kanziga, umugore wa Habyarimana
Nyuma y’urupfu rwe mu ntangiriro za Kanama, umuryango wasabye uruhushya rwo kumushyingura mu Bufaransa, ariko, ubwo bajyaga kumushyingura I Orleans aho mushiki we, umugore wa Perezida Habyarimana atuye, Meya w’umujyi ahindura icyemezo kibemerera gushyingura mu irimbi rusange.
Iki cyemezo yagifashe avuga ko yamenye uruhare rwa Zigiranyirazo rukomeye rutaziguye yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati “Ishyingurwa rye rishobora guteza akaduruvayo, ndetse imva ye ikaba yahinduka ahantu abakoze Jenoside n’ibyitso byabo baza kwishongorera.”
Mayor wa Orleans akimara guhagarika ishyingurwa ry’uyu mugabo wahoze ari Perefe wa Ruhengeri bitaga kandi Prince du Nord, cyangwa Igikomangoma cyo mu Majyaruguru, akaba no mu bateguye bagashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi, abandi bayobozi na bo bahise bafata umwanzuro.
Musenyeri wa Kiriziya Gatolika muri Orleans, na we yavuze ko nta Misa agomba gusomerwa muri Orleans, ariko avuga ko “kumusengera ababishaka bamusengera kugira ngo ahari atazajya mu muriro.”
Ibyo byanze, umuryango wa Agata Habyarimana wagiye gushakishiriza mu mujyi wa Saran, kugira ngo barebe ko bashyingura mu irimbi ryaho rya Ifs, ariko na ho Meya arabangira.
Ubwo kandi ni ko bagiye mu rukiko kurega Meya wa Orleans, ariko urukiko rushimangira icyemezo cy’uko Monsieur Z atemerewe gushyingurwa mu irimbi rusange rya Orleans.
Nyuma yo kugerageza bikanga, mu ntangiriro z’Ukwakira 2025, umuryango wafashe umwanzuro wo gutwika umurambo wa Zigiranyirazo.
Amakuru avuga ko uwo murambo watwikiwe ahantu h’ibanga (il aurait finalement été incinéré dans un lieu secret), agaherekezwa n’abantu bane cyangwa batanu bo mu muryango we.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|