Misiyo ya RDF muri Mozambike irakomeje
U Rwanda rwemeje ko muri uyu mwaka rwafashe umwanzuro wo gukomeza gukorana byihariye na Guverinoma ya Mozambique mu bikorwa byo kubungabunga umutekano mu Ntara ya Cabo Delgado, aho ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano.
Ni ibyagarutsweho na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, mu kiganiro n’abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda, asobanura ko Mozambique nk’uko yabikoraga ndetse izakomeza kubigenza mu gutera inkunga yose ikenewe Ingabo z’u Rwanda ziri mu Ntara ya Cabo Delgado mu Majyaruguru y’icyo Gihugu.
Yagize ati: “Ubufatanye hagati y’u Rwanda na Mozambique bwagaragaje umusaruro ugaragara kandi buzaguma gukomera no mu gihe kiri imbere.”
Minisitiri Nduhungirehe yasangije aya makuru aba badipolomate nyuma y’uko mu minsi ishize yari yatangaje ko nubwo Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) wafashe icyemezo cyo guhagarika inkunga wageneraga ibikorwa by’inzego z’umutekano z’u Rwanda muri Mozambique, Guverinoma z’ibihugu byombi ziyemeje gukomeza ubufatanye mu bikorwa byo kurinda abaturage b’intara ya Cabo Delgado bibasiwe n’imitwe y’iterabwoba.
Ni mu butumwa Minisitiri Nduhungirehe yashyize ku rubuga rwe rwa X, nyuma y’amakuru yacicikanye mu binyamakuru mpuzamahanga, bivuga ko Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi (EU), wafashe umwanzuro ntakuka wo guhagarika inkunga ya miliyoni 20 z’Amayero wahaga inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu Ntara ya Cabo Delgado, ahubwo ukaba ugiye gushyigikira Ingabo za Mozambique.
Mu butuma yashyize kuri X, Amb Nduhungirehe yibukije ko mu mwaka wa 2021, inzego z’umutekano z’u Rwanda zatangiye ibikorwa muri Cabo Delgado ku butumire bwa Guverinoma ya Mozambique ndetse kuva icyo gihe umusaruro byatanze ugaragara mu bijyanye no kugarura amahoro n’umutekano, imiryango yari yarakuwe mu byayo n’ibikorwa by’imitwe y’iterabwoba isubira mu byayo, abana basubira ku ishuri, ibikorwa by’ubucuruzi byongera gufungurwa.
Ntabwo ari ibyo gusa kandi kuko inzego z’umutekano z’u Rwanda zahuguye ingabo za Mozambique kandi ibikorwa bikaba bigikomeje ndetse ko n’amasosiyete yo mu Burayi na Amerika byayafashije kongera gusubukura mu mutekano ibikorwa byayo by’shoramari rifite agaciro ka miliyari 50 z’amadolari y’Amerika mu rwego rw’ubucukuzi bwa gaz (LNG).
Aha niho Minisitiri Nduhungirehe yakomeje avuga ko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo gukorana na Guverinoma ya Mozambique muri ibyo bikorwa by’umutekano nkuko rwari rwarabyiyemeje kuva mbere.
Ati: “Ni muri urwo rwego uyu mwaka u Rwanda rwafashe icyemezo cyo gusubira ku ishingiro ry’ubufatanye no gukorana by’umwihariko na Guverinoma ya Mozambique, ku ruhande rwayo ikaba yaramaze kubona kandi izakomeza kubona ubushobozi bwo gutera inkunga ibikorwa by’inzego z’umutekano z’u Rwanda muri Cabo Delgado.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb Olivier Nduhungirehe uretse ubufatanye bw’u Rwanda na Mozambique mu by’umutekano, yakomoje no ku bibazo bijyanye n’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari, avuga ko u Rwanda rwongeye gusaba umuryango mpuzamahanga n’abafatanyabikorwa bose gufata iya mbere mu gusaba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) gushyira mu bikorwa ibyo yemeye bikubiye mu masezerano.
Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko kudashyira igitutu no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano byaba ari nko gushyigikira uburyo bwa gisirikare DRC ikomeje gukoresha, aho yavuze ko budatanga ibisubizo birambye.
Ati: “Hatabayeho igitutu kingana ku mpande zombi no gukurikirana ibyemeranyijwe, ntitwabasha gushyiraho uburyo bwatuma haboneka amahoro arambye mu Karere.”
Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo bushinjwa kuba bukomeza kwigira ntibindeba mu kubahiriza amasezerano y’amahoro yagiye asinywa mu rwego rwo kugarura umutekano mu burasirazuba bw’iki Gihugu harimo amasezerano ya Washington agamije guhosha umwuka mubi hagati ya DRC n’u Rwanda mu rwego.
RDC ishinjwa kutayashyira mu bikorwa, cyane cyane mu gusenya umutwe wa FDLR no kureka kuyiha ubufasha.
Minisitiri Nduhungirehe kandi yagarutse no ku ruhare rwa Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF), mu guteza imbere uyu muryango.
Yavuze ko ku buyobozi bwe, Umuryango wa La Francophonie wageze ku rwego rwo hejuru, ugira ijambo rikomeye mu ifatwa ry’ibyemezo ku bibazo bijyanye n’urubyiruko, umurimo, imiyoborere myiza, ubukungu, umuco, uburinganire ndetse no guteza imbere ururimi rw’Igifaransa.
Ni mugihe kandi u Rwanda twamaze gutangaho umukandida, Louise Mushikiwabo nk’umukandida ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’umuryango OIF uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa muri Manda ya Gatatu. Manda ya kabiri ya Mushikiwabo yatangiye mu Ugushyingo 2022.
Biteganyijwe ko mu nama y’Inteko Rusange ya OIF izabera mu mujyi wa Phnom Penh muri Cambodge mu Ugushyingo 2026 ari bwo hazaba amatora y’Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|