Umurenge Kagame Cup 2026 : Nyarugenge na Rubengera zirishakamo isanga Masaka ku mukino wa nyuma

Ikipe y’Umurenge wa Masaka muri Kicukiro mu mupira w’amaguru mu bagabo kuri uyu wa Kane yakatishije itike y’umukino wa nyuma w’irushanwa Umurenge Kagame Cup 2026, nyuma yo gusezerera ikipe y’Umurenge wa Mbazi wo muri Huye iyitsinze igitego 1-0 mu mukino wa 1/2 wabereye kuri Sitade ya Bugesera.

Iyi kipe ya Masaka itaratsindwa umukino n’umwe izahura ku mukino wa nyuma n’ikomeza kuri uyu wa Gatanu mu wundi mukino wa 1/2 uhuza Umurenge wa Nyarugenge wo mu Karere ka Nyarugenge n’Umurenge wa Rubengera w’i Karongi.

Irushanwa ry’Umurenge Kagame Cup ni irushanwa ngarukamwaka rihuza amakipe y’imirenge ku rwego rw’Igihugu mu Rwanda. Iri rushanwa rigamije guteza imbere siporo mu baturage, guhuza abantu, no kuzamura impano z’urubyiruko.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka