Ibi byemejwe n’itangazo ry’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ryavuze ko " ryakiriye ibaruwa ya Unity FC yo ku wa 27 Gicurasi 2026, itumenyesha ko iyi kipe itazitabira Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu bagabo (BK Pro League) mu mwaka w’imikino wa 2026-2027 kubera ubushobozi budahagije."
FERWAFA yakomeje ivuuga ko hashingiwe ku ngingo ya 10.4 y’amategeko agenga amarushanwa ya FERWAFA, iteganya ko iyo ikipe yazamutse mu Cyiciro cya Mbere ivuye mu Cyiciro cya Kabiri isabye kutazamuka, isimburwa n’ikipe yabaye iya gatatu muri iryo rushanwa, hashingiwe kandi ku mwanzuro wafashwe na Komisiyo y’amarushanwa yateranye ku wa 28 Gicurasi 2026, yemeje ubusabe bwa Unity FC.
FERWAFA kandi yakomeje ivuga ko nyuma y’ibyo byose ikipe ya Etoile de l’Est FC ari yo izitabira BK Pro League mu mwaka w’imikino wa 2026-2027, nk’ikipe isimbura Unity FC, nk’uko amategeko abiteganya.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|