M23 yegereye abanyamadini ibasaba kuyifasha guhangana na Ebola

Ku wa Kane tariki ya 28 Gicurasi, i Goma, umuhuzabikorwa wa politiki wa AFC/M23, Corneille Nangaa Yobeluo, ari kumwe n’umwungirije Bertrand Bisimwa, bagiranye inama n’abahagarariye amadini n’amatorero yo muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo ku bijyanye no kurwanya icyorezo cya Ebola.

Muri iyo nama, abayobozi ba AFC/M23 bashimangiye ko hakenewe ubukangurambaga rusange bwo guhangana n’iki cyorezo giteye abaturage impungenge.

Corneille Nangaa, umuhuzabikorwa wa politiki wa AFC/M23 yagize ati“Ebola ni indwara ikomeye, Ebola irica, ariko Ebola ishobora kwirindwa no gutsindwa binyuze mu kubahiriza ingamba zo kwirinda."

Umuhuzabikorwa wa politiki wa AFC/M23 yibukije ko kurwanya Ebola bidakwiye gufatwa nk’inshingano z’abaganga n’abakozi b’ubuzima gusa, ahubwo ko ari inshingano rusange ireba buri muturage, buri muryango, buri rwego rw’abaturage ndetse na buri muyobozi w’ijwi rifite icyo rivuze muri sosiyete.

Mu ijambo rye, yashimangiye cyane akamaro ko kubahiriza ingamba zo kwirinda zirimo gukaraba intoki kenshi, guhana intera no gukaza ubwirinzi bw’abaturage. Yibukije ko kuva icyorezo cya Ebola cyatangira kugaragara mu 1976, imyitwarire myiza ya buri muntu ku giti cye ari yo ntwaro ikomeye kurusha izindi mu kugabanya ikwirakwira rya virusi.

Yagize ati “Kurwanya Ebola bitangirira kuri buri muntu ku giti cye. Mujye mukaraba intoki kenshi. Murinde ubuzima bwanyu kandi murinde n’ubw’abandi."

AFC/M23 yanatangaje ko yashyizeho uburyo bukomeye bwo guhangana n’iki cyorezo ndetse n’itsinda ry’inzobere zishinzwe gutegura no guhuza ibikorwa byo kurwanya Ebola mu bice igenzura.

Corneille Nangaa yanamaganye uwo ari we wese washaka gukoresha ikibazo cya Ebola mu nyungu ze bwite.

Yagize ati “Ntitugafate Ebola nk’amahirwe yo gushaka akazi cyangwa inyungu. Uru rugamba rugomba mbere na mbere kuba ubutumwa bwo kurinda abaturage."

AFC/M23 yashimye uruhare amateka agaragaza ko amadini yagize mu guteza imbere ubusabane n’imibanire myiza hagati y’abaturage.

Uyu mutwe uvuga ko intsinzi mu kurwanya Ebola izagerwaho binyuze mu bufatanye bwa hafi hagati y’ubuyobozi, abakozi b’ubuzima, imiryango y’ubutabazi n’abayobozi b’amadini.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka