BAL6: Petro de Luanda iboneye itike imbere ya Perezida Kagame isanga RSSB Tigers ku mukino wa nyuma

Ikipe ya Petro de Luanda yasezereye ikipe ya Al Ahly Benghazi iyitsindiye amanota 94-88 muri BK Arena mu mukino wa 1/2 cy’irushanwa rya BAL 2026 warebwe na Perezida Paul Kagame.

Wari umukino wa kabiri wa 1/2 ukurikira uwabaye ku wa Gatatu w’iki Cyumweru aho ikipe ya RSSB Tigers ihagarariye u Rwanda yasezereye Al Ahly SC ikagera ku mukino wa nyuma.

Muri uyu mukino agace ka mbere kegukanwe na Al Ahly Benghazi itsinze amanota 24 kuri 23 ya Petro de Luanda, aka kabiri igatwara ifite amanota 24 kuri 20 mu gihe agace ka gatatu karangiye amakipe yombi anganya amanota 22-22.

Ikipe ya Petro de Luanda yihariye agace ka kane kari na kanyuma ikitwaramo neza cyane kuko yatsinzemo amanota 29 mu gihe Al Ahly Benghazi yatsinze amanota 19 binayifasha kwegukana umukino itsinze amanota 94-88 byatumye inagera ku mukino wa nyuma wa BAL y’uyu mwaka.

Kuri uyu mukino wa nyuma uteganyijwe Cyumweru, Saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba muri BK Arena, ikipe ya Petro de Luanda izahahurira na RSSB Tigers BBC.

Ni umukino warebwe na Perezida Paul Kagame
Ni umukino warebwe na Perezida Paul Kagame

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka