Banki Nkuru y’u Rwanda yashyize ku isoko impapuro mpeshamwenda za Miliyari icumi Frw
Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yashyize ku isoko impapuro mpeshamwenda zifite agaciro ka miliyari 10 Frw, zizamara imyaka 10.
Kwitabira kugura izo mpapuro mpeshamwenda byatangiye ku wa 15 Kamena 2026 bikazarangira ku wa 17 Kamena 2026, aho abashoramari bose babyifuza bazaba bemerewe gutanga ubusabe bwo kugura izi mpapuro.
Izi mpapuro mpeshamwenda ni uburyo Leta ikoresha ikusanya amafaranga yo gushyigikira imishinga y’iterambere, kandi zitanga inyungu ku bashoramari mu gihe kirekire.
Izi mpapuro zije ziyongera ku zari zaratanzwe muri mata 2025, bikaba ari amahirwe ku bashoramari bashya cyangwa abifuza kongera ishoramari ryabo binyuze muri izi mpapuro.
BNR irahamagarira abashoramari n’ibigo bitandukanye kudacikwa n’aya mahirwe, kuko ari uburyo bwizewe bwo gushora imari mu mpapuro mpeshwamwenda za Leta, zifite umutekano kandi zitanga inyungu ihamye.
Abifuza ibisobanuro birambuye bashobora gusura urubuga rwa Banki Nkuru y’u Rwanda cyangwa bakegera ibigo by’imari bibafasha gushora imari.
Leta y’u Rwanda yatangiye gahunda yo gushaka amikoro binyuze mu mpapuro mpeshamwenda mu 2008.
Ubwitabire bwo kugura impapuro mpeshamwenda bugenda buzamuka umunsi ku wundi, kuko nko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/2024, impuzandengo y’igipimo cyo kwiyandikisha mu kugura impapuro mpeshamwenda yageze ku 154%.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|