FERWAFA yifatanyije n’Abanyarwanda mu #Kwibuka32

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amagaru mu Rwanda ryifatanyije n’Abanyarwanda muri iki igihe u Rwanda ruri mu minsi ijana yo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki gikorwa cyabaye ku wa 29 Gicurasi 2026 kibera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, aho umuryango mugari w’umupira w’amaguru mu Rwanda wahuriye hamwe wibuka ndetse wunamira abakinnyi, abatoza, abayobozi b’amakipe, abasifuzi, abanyamakuru ba siporo n’abafana bazize Jenoside.

Muri uyu mugoroba wo Kwibuka, Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice yagaragaje ko ubumwe ari imwe mu ndangagaciro shingiro za FERWAFA.

Yagize ati: “Twishimira gukorera mu gihugu kirangwa n’ubumwe. Dufite inshingano zo kwamagana no kwima amatwi abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga. Urubyiruko rukunda umupira rukwiye kuba ku isonga muri uru rugamba.”

Iki gikorwa cyateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda rifatanyije n’Ishyirahamwe ry’Abakinira Amavubi kandi cyitabiriwe n’abayobozi b’amakipe, abakinnyi, abatoza n’abandi bakora mu nzego zitandukanye zirimo na Minisiteri ya Siporo.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro rushyinguwemo imibiri y’abarenga ibihumbi 105.

Umuyobozi w'Urwego rutegura Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere mu Rwanda Hadji Mudaheranwa Yussuf
Umuyobozi w’Urwego rutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda Hadji Mudaheranwa Yussuf
Murangwa Eugene wahoze ari umunyezamu wa Rayon Sports n'Amavubi
Murangwa Eugene wahoze ari umunyezamu wa Rayon Sports n’Amavubi
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere rya Siporo muri Minisiteri ya Siporo Gilbert Manier Muvunyi
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere rya Siporo muri Minisiteri ya Siporo Gilbert Manier Muvunyi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka