Nyundo: Abanyeshuri basanze ibikoresho byarangijwe n’umugezi wa Sebeya

Ubuyobozi bw’ishuri rya Nyundo ryigisha ubugeni, buratangaza ko abanyeshuri baryigamo bari baragiye mu miryango mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19 bagarutse bagasanga ibikoresho basize byarangijwe n’umugezi wa Sebeya winjiye mu mashuri ukangiza ibyo usanzemo mu kwezi kwa Gicurasi 2020.

Imyenda n'ibindi byasizwe n'abanyeshuri byarangiritse
Imyenda n’ibindi byasizwe n’abanyeshuri byarangiritse

Frère Nsengiyumva Bartazal, umuyobozi w’ishuri rya Nyundo ryigisha ubugeni, yabitangarije Kigali Today mu gihe abanyeshuri barimo bagaruka ku ishuri bagasanga amashuri yarasukuwe ibyo basizemo bitarimo kubera kwangizwa n’umugezi wa Sebeya.

Frère Nsengiyumva yagize ati “Imvura yaguye tariki 7 Gicurasi 2020 ihirika urukuta rubuza amazi kwinjira mu kigo yangiza ibyari mu mashuri byinshi cyane cyane ibyo abanyeshuri bari barasizemo bataha kubera ko na bo gutaha byabatunguye.”

Uwo muyobozi akomeza avuga ko ibikoresho nk’ibitabo n’amakayi byangiritse, ibiryamirwa ndetse n’ibiribwa ikigo cyari cyarasigaje na byo byangijwe n’amazi.

Ati “Twabimenyesheje ababyeyi kugira ngo bazagurire abana ibisimbura ibyo basize kuko byinshi byangijwe na Sebeya.”

Frère Nsengiyumva avuga ko igihombo kitageze ku banyeshuri gusa kuko n’ubuyobozi bw’ishuri bwahombye ibiribwa byangijwe n’amazi byari bibitse, hiyongeraho n’igihombo cyo gukoresha amasuku no gusubiza ibintu mu buryo.

Ati “Byatugizeho ingaruka mu gusana ibyangiritse, ubu turubaka urukuta rwa metero 84 rwari rwasenyutse, ubu dusigaje metero 35, ni ibihombo kuko ayo mafaranga ntitwari twayateganyije.”

Bimwe mu bikoresho byasizwe n'abanyeshuri byangijwe n'amazi
Bimwe mu bikoresho byasizwe n’abanyeshuri byangijwe n’amazi

Frère Nsengiyumva avuga ko ibihombo batejwe na Sebeya bigera kuri miliyoni 8 birimo ibyangiritse, gukoresha amasuku, kubaka urukuta rukumira amazi no gushaka ahajugunywa ibyari byangiritse.

Muri Werurwe 2018, abanyeshuri n’abarezi bo mu ishuri rya Nyundo nabwo bari batewe n’umuvu w’amazi wisutse mu kigo ukangiza ibikoresho uturutse mu mugezi wa Sebeya wegereye aho ishuri riherereye mu Karere ka Rubavu.

Ibyangiritse byarimo ububiko bw’ibiribwa, ibikoresho byo kuryamirwa, ibikoresho by’isuku, ibikoresho byo kwigiraho, imyenda y’abanyeshuri, ibikoresho by’ishuri, moteri z’amashanyarazi n’ibikapu 39 by’abanyeshuri bitwarwa n’umuvu.

Icyo gihe byabaye ngomba ko Minisiteri ishinzwe kurwanya Ibiza no gucyura impunzi ibagenera ubufasha bw’ibanze.

N’ubwo umugezi wa Sebeya mu gihe cy’imvura wuzura ukinjira mu kigo kigisha ubugeni cya Nyundo, umuyobozi wacyo avuga ko hari icyizere ko urukuta ruri kubakwa ruzajya rubuza amazi kwinjira.

Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe gucunga no guteza imbere amazi n’amashyamba, bwemeje ko bidasubirwaho ibibazo biterwa n’Umugezi wa Sebeya bizaba amateka kubera umushinga w’amaterasi y’indinganire arimo kubakwa mu misozi ihanamye mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu ndetse no kubungabunga uyu mugezi.

Uyu mushinga ugamije kubungabunga ahantu nyaburanga hanyurwa n’utugezi duto tuvamo Sebeya hagamijwe kuzamura imibereho no kurengera umutungo kamere, hakazakorwa ahantu hareshya na kilometero kare 286 zinyura mu turere twa Rutsiro, Ngororero, Nyabihu na Rubavu.

Matela zangijwe n'amazi
Matela zangijwe n’amazi

Ni umushinga watangiye muri Kamena 2019 bikaba biteganyijwe ko uzarangira mu 2022 utwaye akayabo ka miliyari 22 z’amafaranga y’u Rwanda zirimo gukoreshwa mu kurangiza ibibazo byose biterwa n’Umugezi wa Sebeya.

Umushinga uzamara imyaka itatu uri gushyirwa mu bikorwa n’Ikigo Gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda ku bufatanye n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku kubungabunga Ibidukikije (IUCN) ndetse n’Ikigo cy’Abaholandi gishinzwe Iterambere (SNV) ku nkunga ya Ambasade y’Abaholandi.

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe umutungo kamere w’amazi mu Rwanda (RWB), Ngabonziza Prime, yavuze ko umushinga uzakorera mu cyogogo cyose cya Sebeya kigizwe n’uturere tune ari two Ngororero, Rutsiro, Rubavu na Nyabihu.

Mu mirimo ikorwa harimo kubaka ingomero ziyobora amazi aho umuyoboro wa Sebeya winjira mu Kivu, kubaka inzira y’amazi, hamwe no gufasha abaturage mu mibereho yabo ya buri munsi no gufata neza ubutaka bwose bwo muri Sebeya kugira ngo barandure burundu ikibazo cy’imibereho y’abaturage n’icy’isuri igaragara muri iki cyogogo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka