#COVID-19: Mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 3, undi umwe yakize

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 31 Ukwakira 2020, mu Rwanda habonetse abantu batatu bashya banduye COVID-19, naho undi umwe mu bari barwaye akaba yakize.

Abo barwayi bashya batatu babonetse mu bipimo 1,848 bakaba barimo umwe wabonetse i Kigali, abandi babiri baboneka i Nyagatare.

Kugeza ku wa Gatandatu, mu Rwanda abari bamaze kwandura icyo cyorezo ni 5,137 muri bo abamaze gukira ni 4,879 naho abakivurwa ni 223.

Abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda bose hamwe ni 35.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka