Ibura ry’indimu rikabije ryatumye igiciro cyazo kizamuka cyane

Mu isoko rya Nyamata mu Karere ka Bugesera, kubona indimu cyangwa izindi mbuto zijya kumera nk’amacunga bita ‘mandarine’, ni ibintu bigoye kuko usanga ku bitanda bicururizwaho imbuto, hari izindi mbuto zitandukanye, ariko izo zo ntiziboneka.

Indimu zarabuze ku isoko
Indimu zarabuze ku isoko

Umubyeyi witwa Mukashema uvuga ko akunda gukoresha indimu cyane cyane iyo ategura amafunguro nka ‘salade’, yaje mu isoko ngo aje kuzishaka, arazibura. Gusa ngo hashize iminsi ikibazo cy’ibura ry’indimu gihari.

Agira ati “Ubundi iyo nguze indimu ngura nyinshi kuko ndazikoresha cyane, ariko ubu nsigaye nza nkazibura, ubushize narazibonye zimpenze kuko ikilo basigaye bakigurisha 2,500Frw, kandi mbere nko mu kwezi kwa Gatanu, ukwa Gatandatu, ikilo cy’indimu cyaguraga amafaranga 400Frw cyangwa se 500Frw. Ariko noneho nazibuze n’izo zihenze nazibuze. Abacuruza imbuto baravuga ko na bo bazibuze sinzi ikibazo gihari”.

Uwitwa Kazungu na we wari mu gice cy’isoko gicururizwamo imbuto, avuga ko yari aje kugura indimu,i mineke na mandarine kuko ari byo bari bamutumye, ariko ngo yabonye imineke yonyine, abura ibyo bindi kuko ntabihari.

Hari kandi n’abavuga ko bajyaga bakunda gukoresha indimu mu gutegura imiti y’inkorora ifasha abana ndetse n’abantu bakuru, none ubu ngo babuze uko babigenza kuko indimu zimaze iminsi zarabuze.

Iyo ubajije abacuruza imbuto igituma nta mandarine cyangwa indimu ziboneka, basubiza ko biterwa n’uko nta ndimu cyangwa mandarine bikunze kwera mu Karere ka Bugesera, na bikeya bihera ubu ngo biba byarahunduye.

Uwitwa Ingabire ucuruza imbuto aho mu isoko rya Nyamata, avuga ko icyatumye indimu na mandarine bibura cyane, harimo kuba ubu nta bigituruka i Burundi cyane nk’uko byajyaga bigenda, kuko ngo ubundi amacunga, indimu na mandarine byaturukaga i Burundi, bikiyongera ku bituruka ahandi ugasanga bihagije ku isoko.

Uwitwa Uwase Jacqueline na we ucuruza imbuto aho mu isoko rya Nyamata, avuga ko indimu na mandarine bacuruza bazirangura i Kigali (Nyabugogo), bakazirangura n’abazivana muri Tanzania, icyo kikaba ari cyo gituma ziza zihenze kuko ngo barangura ikilo cy’indimu ku mafaranga 2,000Frw, bazigeza ku isoko rya Nyamata ikilo bakakigurisha 2,500Frw.

Mandarine na zo zarabuze
Mandarine na zo zarabuze

Hari n’ubwo izo ndimu zigura 2,500Frw zizamuka ikilo kikagura amafaranga 3,000Frw cyangwa se ntizinaboneke, ugasanga nta ndimu n’imwe cyangwa mandarine iri mu isoko, bitewe n’uko abazirangura baba bazibuze aho i Nyabugogo barangura. Ibyo ngo biba byatewe n’uko imodoka zizivana Tanzania zitaragera mu Rwanda, icyo gihe ngo biba bisaba gutegereza.

Gusa, uko abo bacuruzi babivuga ngo ikibazo cy’ibura ry’indimu kizajya gikunda kubaho, kuko ngo muri ako Karere ka Bugesera ntizikunze kuhahingwa cyane, bitewe ahari n’imiterere y’ubutaka bwaho, cyangwa se no kuba abantu batitabira ubuhinzi bw’izo mbuto.

Shakisha izindi nkuru
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka