Tanzania: Bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi batawe muri yombi

Polisi muri Tanzania yataye muri yombi umuyobozi w’ishyaka Chadema ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho nyuma y’iminsi mike habaye amatora atemerwa n’abatavuga rumwe n’ishyaka Chama cha Mapinduzi.

Umuyobozi w'ishyaka Chadema, Freeman Mbowe, ni umwe mu batawe muri yombi
Umuyobozi w’ishyaka Chadema, Freeman Mbowe, ni umwe mu batawe muri yombi

Umuyobozi w’ishyaka Chadema, Freeman Mbowe, yatawe muri yombi ari kumwe n’abandi bayobozi bo mu ishyaka rye, bashinjwa ko barimo gutegura imyigaragambyo irimo ubugizi bwa nabi nk’uko bivugwa na Polisi.

Perezida John Pombe Magufuli ni we wegukanye intsinzi mu matora nk’uko bigaragazwa n’imibare yashyizwe ahagaragara ku wa Gatanu ku majwi 84%.

Hagati aho ariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuze ko amatora yo ku wa Gatatu tariki 28 Ukwakira 2020 yabayemo uburiganya ndetse bahamagarira abayoboke babo gukora imyigaragambyo bo bavuga ko ari iy’amahoro.

Umukandida wa Chadema Tundu Lissu yabwiye BBC ko yumvise ko hari n’abandi bayobozi b’ishyaka rye batawe muri yombi mu bice bitandukanye by’igihugu.

Mu mpera z’icyumweru gishize abayobozi ba Chadema n’ab’irindi shyaka ritavuga rumwe n’ubuyobozi ACT-Wazalendo, basabye abayoboke babo kwitabira ari benshi imyigaragambyo yo gusaba ko amatora asubirwamo.

Polisi na yo yababuriye ibabwira ko abaza kujya mu mihanda baza guhura n’akaga no gutabwa muri yombi rugeretse.

Komisiyo y’amatora muri Tanzania yamaganye ibivugwa n’abatavuga rumwe n’ubuyobozi bemeza ko amatora yabayemo uburiganya, ndetse umwe mu ndorerezi zo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba ku wa gatanu yavuze ko amatora yo muri Tanzania yagenze neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Niko Polike imera.Nubwo Politike ikiza bamwe,ihitana benshi.Muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi: Kubeshya,ubwicanyi,uburyarya,amatiku,amanyanga,amacakubiri,amacenga,Intambara,uburozi,inzangano,kwikubira ibyiza by’igihugu,kunyereza ibya Leta,gutonesha bene wanyu,Ruswa,etc…,kandi ibyo byose Imana ibitubuza.Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kujya muli Politike n’Intambara zibera muli iyi si,kubera ko Yesu yabasabye kutivanga mu byisi.Bakizera kandi bagashaka Ubwami bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi,nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.

kirenga yanditse ku itariki ya: 2-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka