Ibizamini bisoza igihembwe cya mbere bizakorwa mu byumweru bibiri biri imbere

Amashuri abanza n’ayisumbuye hirya no hino mu gihugu yatangiye isubiramo ry’amasomo ritegura abanyeshuri kuzakora ibizamini bisoza igihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2020/2021, nk’uko biteganywa n’ingengabihe ya Minisiteri y’Uburezi(MINEDUC).

Abarimu batangiye gutegura abana kuzakora ikizamini gisoza igihembwe cya mbere cy'umwaka w'amashuri 2020/2021
Abarimu batangiye gutegura abana kuzakora ikizamini gisoza igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri 2020/2021

Abazakora ibyo bizamini bakaba ari abanyeshuri batangiye kuri uyu wa mbere biga mu mwaka wa gatanu n’uwa gatandatu mu mashuri abanza, ndetse n’umwaka wa gatatu n’uwa gatandatu w’ayisumbuye.

Umuyobozi ushinzwe amasomo mu rwunge rw’amashuri rwa Kagugu Catholique, Ugirumurera Pontien yavuze ko bizeye ko abo banyeshuri bazatsinda ibizamini neza kuko biga ari bake bake.

Ugirumurera yagize ati "Tuzabanza gutanga ibizamini bisoza igihembwe cya mbere mu byumweru bibiri biri imbere, tubone gutangira igihembwe cya kabiri".

Hari abanyeshuri bavuga ko bagenzi babo bagiye mu biraka muri aya mezi arindwi amashuri yari amaze afunze kubera kwirinda Covid-19, bashobora kuzatsindwa kuko batabonye umwanya wo kwiyibutsa ibyo bize mu gihembwe cya mbere.

Uwitwa Emmanuel wiga mu wa Gatandatu w’amashuri abanza yagize ati "Hari abo nabonye mu biraka nk’ubuyede batagize igihe cyo kwiga, abo biraza kubagora kumva amasomo".

Abarimu muri rusange na bo bishimiye kuba batangiye kwigisha umubare muto w’abana muri buri cyumba, ariko ab’i Kagugu bo ni amahirwe y’igihe gito kuko guhera tariki 23 z’uku kwezi hari indi myaka izatangira kwiga.

Ugirumerera ushinzwe amasomo yakomeje avuga ko ku kigo cy’i Kagugu barimo kwiga ari abana 46 muri buri shuri ariko bitije ibyumba hafi ya byose by’ikigo.

Mu byumba 63 ikigo cya Kagugu gifite, cyakoresheje 56 muri byo kibitiza abiga mu wa gatanu n’uwa gatandatu w’amashuri abanza, ndetse n’abiga mu wa gatatu w’ayisumbuye gusa.

Bose batangiye kwiga bambaye udupfukamunwa
Bose batangiye kwiga bambaye udupfukamunwa

Ubusanzwe nta cyumba cy’ishuri muri GS Kagugu Catholique kigira umubare w’abana uri munsi ya 90, kandi bakicara ari bane bane ku ntebe. Ni ryo shuri rifite umubare munini wa mbere mu gihugu w’abana baryigamo kuko ubu barenga 7,863.

Umwaka wa kane w’amashuri abanza n’uwa mbere hamwe n’uwa kabiri w’ayisumbuye nibatangira kwiga mu byumweru bitatu biri imbere, i Kagugu ho ntabwo bazaba bagishoboye kwiga ari 46 muri buri cyumba nk’uko Leta ibyifuza.

Babanzaga gukaraba intoki
Babanzaga gukaraba intoki

Umuyobozi ushinzwe amasomo yakomeje agira ati "Ntabwo ibyumba twabibona dukurikije umubare w’abanyeshuri tuzakira, kereka nidushobora kohereza bamwe ku yandi masite y’amashuri arimo kubakwa".

Mu bidasanzwe byagaragaye ku banyeshuri ku munsi wo gutangira kwiga nyuma y’amezi hafi arindwi bari mu rugo, ni uko bamwe babyibushye kandi bagakura, bituma imyenda yanga kubakwira.

Bapimwaga n'umuriro
Bapimwaga n’umuriro
Muri aya mezi arindwi ashize, abanyeshuri barakuze ku buryo bamwe amapantaro n'amajipo bigaragara ko asigaye ababaho magufi
Muri aya mezi arindwi ashize, abanyeshuri barakuze ku buryo bamwe amapantaro n’amajipo bigaragara ko asigaye ababaho magufi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nugufatanya nababyeyi
Nabayobozi binzego zibanze
Kugarura abanyeshuri
Kugira ngobazakore
Ibizame bisoza igihembwe
Cyambere.

Jean Pierre yanditse ku itariki ya: 3-11-2020  →  Musubize

Kuba abanyeshuri Bose
Bataragaruka ku ishuri
Bishobora kubaviramo gutsindwa kuko nabaje
Nugufonda bushya.

Jean Pierre yanditse ku itariki ya: 3-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka