Ni ryari nemerewe kuzungura cyangwa kwamburwa ubwo burenganzira?

Kuzungura ni uguhabwa uburenganzira n’inshingano ku mutungo n’imyenda by’uwapfuye. Guhera ku munsi izungura ryatangiriyeho, umuzungura, yaba uzungura ku bw’irage cyangwa ku bw’itegeko yitwa umuzungura iyo abyemeye.

Ese bigenda gute mu mategeko kugira ngo umuntu agire uburenganzira bwo kuzungura cyangwa abwamburwe? Ese uwazimiye na we ashobora kuzungura iyo agifatwa nk’ukiriho? Hakorwa iki mu gihe izungura ridafite ba nyiraryo?

Ibi byose Kigali Today yabikusanyirije abasomyi bayo mu rwego rwo kubafasha kurushaho kumenya ibyo amategeko ateganya ku gikorwa cy’izungura.

Igikorwa cyo kuzungura gitangira iyo uzungurwa amaze gupfa, kikabera aho yari atuye cyangwa yabaga. Iyo habayeho kuzimira cyangwa kubura, izungura ritangizwa n’urubanza rutangaza urupfu rw’uwazimiye cyangwa rw’uwabuze.

Icyakora, izungura ry’abashyingiranywe ritangira ari uko bombi bapfuye cyangwa umwe yongeye gushyingirwa, keretse iyo itegeko ribiteganya ukundi.

Inama y’umuryango ni yo ishinzwe gukemura impaka cyangwa ibibazo mu muryango byerekeranye n’izungura, mbere y’uko bishyikirizwa Komite y’Abunzi cyangwa urukiko rubifitiye ububasha.

Ntawe uhatirwa kwemera kuzungura cyangwa gufata indagano yagenewe. Uzungura wese afite uburenganzira bwo kwemera cyangwa kwanga indagano. Kwemera izungura cyangwa indagano bikorwa ku mugaragaro. Iyo uzungura atagize icyo avuga kandi yaramenyeshejwe ko ari mu bazungura, bifatwa nk’aho yemeye kuzungura.

Kwanga kuzungura bigomba kugaragazwa kandi bigakorwa mu nyandiko. Iyo uzungura atazi cyangwa adashobora kwandika, ashobora kuvuga mu magambo ko yanze kuzungura mu gihe cyagenwe. Kwanga kuzungura bimenyeshwa abandi bazungura cyangwa bikamenyeshwa ushinzwe kwegeranya umutungo iyo hari uwagenwe imbere y’abatangabuhamya babiri.

Uzungura wanze kuzungura afatwa nk’aho atigeze ashyirwa mu bagomba kuzungura. Ntasabwa kwishyura imyenda ikurwa ku mutungo uzungurwa.

Iyo yemeye kuzungura, umuzungura wese agomba kuriha imyenda y’uwapfuye mu kigereranyo cy’uruhare agomba kubona ku mutungo uzungurwa.

Uwishyuye umwenda wose ashobora gusaba urukiko ko hahamagazwa abazungura kugira ngo bishyure uruhare rwabo kuri uwo mwenda.

Nyuma y’itangira ry’izungura, ugomba kwegeranya umutungo uzungurwa atoranywa mu buryo bwateganyijwe n’itegeko nº27/2016 ryo ku wa 08/07/2016 rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura.

Iri tegeko rivuga ko, Izungura nta buzima gatozi rifite. Ushinzwe kwegeranya umutungo uzungurwa ni we ubazwa ibirebana n’izungura byose.

Ni bande bemerewe kuzungura n’abatabyemerewe mu mategeko?

Mu ngingo ya 53 y’iri tegeko nº27/2016 ryo ku wa 08/07/2016 rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura, hateganya ko abahamagariwe kuzungura ari aba bakurikira.

Ushobora kuzungura ni umuntu ukiriho cyangwa uhagarariwe igihe izungura ryatangiraga, kimwe n’umwana ukiri mu nda, apfa gusa kuvuka ari muzima.

Uwazimiye na we ashobora kuzungura iyo agifatwa nk’ukiriho. Leta n’ibigo bya Leta cyangwa ibitari ibya Leta bifite ubuzima gatozi bishobora kuzungura hakurikijwe irage, iyo ibizungurwa bigizwe n’umutungo ushobora gutungwa na byo.

Amategeko ateganya kandi ko abana bafite uburenganzira bungana mu gikorwa cy’izungura, bisobanuye ko abahungu n’abakobwa bafite uburenganzira bungana muri iki gikorwa.

Dore impamvu ziteganwa n’amategeko zituma habaho kwamburwa nta mpaka uburenganzira bwo kuzungura

Mu ngingo ya 56 y’itegeko rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura, hataganya ko hari impamvu zishobora gutuma umuntu yamburwa uburenganzira mu gikorwa cy’izungura.

Yamburwa nta mpaka uburenganzira bwo kuzungura, umuzungura wese:

1. Wakatiwe n’inkiko kubera ko yishe abishaka cyangwa yagambiriye kwica uzungurwa;

2. Wakatiwe n’inkiko kubera ko yabeshyeye cyangwa yatanzeho uzungurwa ubuhamya bw’ibinyoma bwashoboraga gutuma akatirwa n’inkiko igifungo nibura cy’amezi atandatu (6);

3. Wataye nkana umwana we uzungurwa, wamugiriye igikorwa cy’urukozasoni, wamwangije imyanya ndangagitsina, wamusambanyije cyangwa wamushoye mu busambanyi.

Icyemezo cy’urukiko ni cyo gikurikizwa kugira ngo umuzungura wemewe n’itegeko wakoze kimwe mu byaha byavuzwe mu gika kibanziriza iki, avanwe mu bazungura.

Gusa impamvu zivugwa mu ngingo ya 56 y’iri tegeko si zo zonyine zishobora kwambura umuntu uburenganzira bwo kuzungura, kuko hari n’izindi ziteganywa mu ngingo ya 57.

Ashobora kwamburwa uburenganzira bwo kuzungura, umuzungura wese wemewe n’itegeko cyangwa uwahawe indagano wese:

1. Wacanye umubano wa kibyeyi n’uwapfuye igihe yari akiriho;

2. Wirengagije abigambiriye kandi yari ashoboye kwita k’uzungurwa mu gihe yari abikeneye;

3. Witwaje ubushobozi buke bw’uzungurwa, ari ubwo mu mutwe cyangwa ku mubiri, akiharira igice cyangwa ibizungurwa byose;

4. Warigishije nkana, wacagaguye cyangwa wangije irage rya nyuma ry’uwapfuye atabimwemereye, cyangwa wihaye uburenganzira agendeye ku irage ryavanyweho cyangwa ryataye agaciro.

Ufite uburenganzira bwo kuzungura wese ashobora, mu gihe kitarenze umwaka umwe (1) uhereye ku munsi izungura ryatangiriyeho cyangwa ku munsi yamenyeyeho imwe muri izi mpamvu, gusaba urukiko rubifitiye ububasha kwambura uburenganzira bwo kuzungura ugomba kuzungura cyangwa ugomba guhabwa indagano, wateje imwe mu mpamvu zavuzwe mu gika cya mbere cy’iyi ngingo. Uburyo iki kirego gitangwamo gitangwa mu buryo bw’ibirego byihutirwa.

Haseguriwe ibivugwa mu ngingo ya 56 n’iya 57 z’iri tegeko, iyo mbere yo gupfa, uzungurwa wari uzi impamvu yashoboraga gutera kwamburwa uburenganzira bwo kuzungura, nyamara ntabikore, uzungura ntiyamburwa uburenganzira bwo kuzungura.

Uwambuwe uburenganzira bwo kuzungura avanwa mu mubare w’abazungura b’uwapfuye. Umugabane yagombaga kubona wongerwa ku migabane y’abazungura basigaye.

Uwambuwe uburenganzira bwo kuzungura abuzwa gusa kuzungura umutungo w’uwo yahemukiye, ariko ashobora kuzungura undi mutungo w’umuryango.

Icyakora, uwambuwe uburenganzira bwo kuzungura buvugwa mu ngingo ya 56 y’iri tegeko atakaza uburenganzira bwo kuzungura ku mutungo wose w’umuryango akomokamo, hatitawe ku buryo bw’imicungire y’umutungo.

Uzungura cyangwa uhabwa indagano wakuwe mu mubare w’abazungura kubera kwamburwa uburenganzira bwo kuzungura, ategetswe gusubiza umutungo yazunguye, yarazwe cyangwa agaciro kawo mu gihe akiriho.

Amategeko ateganya iki ku izungura ridafite ba nyiraryo?

Kuri iki gikorwa cy’izungura birashoboka ko hari igihe habaho izungura ridafite nyiraryo. Izungura ryitwa ko ridafite nyiraryo, iyo nta muzungura cyangwa abazungura banze uburenganzira bwabo bwo kuzungura.

Mu gihe izungura ridafite nyiraryo umutungo uzungurwa wegurirwa Leta. Leta igomba kurangiza inshingano z’uwapfuye hakurikijwe agaciro k’ibintu yakiriye.

Aha urukiko rubifitiye ububasha cyangwa Komite y’Abunzi byerekana ko izungura ridafite nyiraryo, bibisabwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge w’aho izungura rigomba kubera cyangwa w’aho umutungo uzungurwa uri.

Mu gihe kitarenze ukwezi kumwe (1), urukiko cyangwa Komite y’Abunzi byaregewe bigomba gufata icyemezo kigaragaza by’agateganyo ko izungura ridafite nyiraryo.
Muri icyo gihe umutungo ucungwa hakurikijwe ibiteganywa n’itegeko ryerekeye imicungire y’imitungo yasizwe na bene yo; icyo cyemezo iyo kimaze gufatwa kimanikwa ku biro by’Umurenge w’aho izungura rigomba kubera cyangwa w’aho umutungo uzungurwa uri.

Nyuma y’imyaka itatu (3), ku mutungo wimukanwa n’imyaka itanu (5) ku mutungo utimukanwa uhereye igihe byemejwe ko umutungo ucunzwe by’agateganyo, urukiko cyangwa Komite y’Abunzi bibisabwe n’urwego rushinzwe gucunga imitungo yasizwe na bene yo rubifitiye ububasha ruteganywa mu itegeko ryerekeye imicungire y’imitungo yasizwe na bene yo, bitangaza ku buryo budasubirwaho ko izungura ridafite nyiraryo maze umutungo uzungurwa ugahita wegurirwa Leta.

Gusa iyo ibihe by’ubuzime biteganyijwe n’itegeko rigena ubusaze bitararangira, umuzungura ubonetse ashobora gusaba ko asubizwa ibintu byari byareguriwe Leta.

Umuzungura wigaragaje mbere y’uko ibihe byavuzwe haruguru birangira azungura umutungo w’uwapfuye uko awusanze, hagakurwamo ibyakoreshejwe.

Ubutaha tuzababwira ku gikorwa cyo kuraga (Irage) igihe gikorerwa, ubushobozi bw’uraga n’uragwa muri iki gikorwa n’uko gikorwa n’ibindi bijyanye n’iki gikorwa.

Ibitekerezo   ( 39 )

Mwiriwe neza, mfite ikibazo Iyo ababyeyi bababyara iyo umugore apfuye agasigira abana umugabo akabata agashaka undi .Bigenda bite Iyo bari barashyingiranwe mu mategeko So agashaka undi mugore nawe agashaka ko bashyingiranwa mu mategeko nta rage nta n’izungura rirabaho?

Alias yanditse ku itariki ya: 15-05-2025  →  Musubize

Mwiriwe neza, twasizwe n’ababyeyi bacu turi 2 ariko hakaba hari umwana bazanye bavuga ko yari yarabyawe na murumuna wacu wapfuye tumufasha kwiga mbese muri macye tumwakira mu bandi bana bacu nka ba se wabo. None mutubwire niba uwo mwana azazungurana natwe cyangwa niba aritwe azazungura.

ALIAS yanditse ku itariki ya: 6-04-2025  →  Musubize

Papa yari afite umugore babyaranye7 none yaje gushaka mama ariko Bose nanumwe basezeranye ariko akaba ajya gushaka mama yafashe imitungoye ayigabanya kabiri imwe ngitunge abo murugo rukuru indi urwarimo none yaje gutandukana na mama ariko turagumana nge nawe ninange turikumwe mwirangamimerere none yitabye imana none babana bukumugore mukuru baraje ngo tugabane yamitungo none tuzagabana ahacu ahabo bahagumane

Alias yanditse ku itariki ya: 27-02-2025  →  Musubize

Papa yari afite umugore babyarana abana nyuma aza gushaka mama ariko Bose nanumwe basezeranye ariko abo bagore Bose buri wese yari mu mitungo ye umwe mubana b’umugore mukuru no murugo yaje kujya muri ya mitungo y’umugore muto none arashaka ngo tugabane yamitungo none tuzagabana ahacu ahabo bahagumane?

Elia yanditse ku itariki ya: 8-05-2025  →  Musubize

Papa yarapfuye ariko afite abandi bana ariko ninge tubana mwirangamimerere twenyine none ese ninge wamuzungura cyangwa nabobana

Alias yanditse ku itariki ya: 27-02-2025  →  Musubize

Ese mama koyapfuye akaba yarasize imitungo nanubu akaba Ariyo bakirimo ubwo itomitungo nyifiteho uburenganzira bungana gute munsobanurire

Alias yanditse ku itariki ya: 11-02-2025  →  Musubize

Ese mama koyapfuye akaba yarasize imitungo nanubu akaba Ariyo bakirimo ubwo itomitungo nyifiteho uburenganzira bungana gute munsobanurire

Alias yanditse ku itariki ya: 11-02-2025  →  Musubize

Mwiriwe neza Umugabo wapfakaye afite abana abobana akabaha umutungo we nanyina nyuma agasha undi wifitiye umutungo we bwite bakabyarana abana babiri hanyuma bagasezerana ivanga mutungo nyuma umugabo agapfa ese babana bawamugabo nabo bazajyira uburenganzira bwokuzungura kwamukase cyangwa hazazura babana wamugabo yabyaranye nuwo mugore murakoze mudusobanurire

Ngendahayo Theoneste yanditse ku itariki ya: 26-10-2024  →  Musubize

Ese Maman umbyara afite uburenganzira bwo kuzungura Papa kwa SOGOKURU ubyara Papa, Ubu mama afite icyemezo cyo gushyingirwa cyo kwa Padiri, afite n’icyemezo cy’uko ari umupfakazi, None ibyo byemezo byo byamuhesha uburenganzira bwo kuzungura umugabo we kwa SEBUKWE? Murakoze mupfashe pe

Mulinda yanditse ku itariki ya: 17-09-2024  →  Musubize

Mwiriwe

Ese umwishyayemerewe kuzungura kwasekuru iyohari umusigire wubutaka yahateye igikumwe yashaka nyenumuhungu wasebukwe ubwo numuhungu uvukana nanyina wuwomwana

Ndacyayisaba emmanuel yanditse ku itariki ya: 23-08-2024  →  Musubize

Ese umwuzukuruza nawe mugihe mama we na nyirakuru bitabye imana yemerewe kuzungura mugihe nyirakuru yari yarahawe umunani ariko akitaba imana adahaye umukobwa we umunani abana babyawe numukobwa we nabo bemerewe kuzungura mugihe mama wabo nawe yitabye imana ??

alias yanditse ku itariki ya: 7-08-2024  →  Musubize

Ababyeyi banjye bombi barapfuye. Barumuna banjye uko Ali 5 nabo barapfuye.abagore babo 3 nabo barapfuye undi umwe arahari undi umwe ntiyasezeranye na murumuna wanjye.Hasigaye abana babo.Hali n,umukobwa warezwe n,ababyeyi banjye yewe bamuhaye n,umunani nkatwe twese. None nzanzugura abo babyeyi hamwe n,abo bana baliho bose n,abo bagore baliho n,uwo mukobwa.Cyangwa buli muryango wabarumuna banjye uzahitamo uhuhagaralira noneho tukazungura jyewe n,imiryango 3 y,abana gusa hamwe n,umugore wasezeranye na murumuna wanjye umwe utarasezeranye akagabana n,abana b,umugabo we wapfuye nawe babyaranye abandi bana nanone hakiyongeraho na wa mukobwa. Ubwo twaba tubaye 7 bazazungura.Niba hali ukundi twazabingeza mbasabye ko mwambwira uko tuzabigenza.mbaye mbashimiye.Murakoze.

Hategekimana Ildephonse yanditse ku itariki ya: 24-05-2024  →  Musubize

Ese nemerewe kuzungura mwenemama igihe yapfute ntamwana abyaye, umugabowe agasezerana numugore wa kabiri ivanga murugo, ese kohashize imyaka6 azeranye nundimugore ntacyo amategeko abivugaho

Dusabimana yanditse ku itariki ya: 13-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka