Kuva icyorezo cya Covid-19 cyakwaduka mu isi, hari amateka kimaze kwandika mu mitwe y’abantu, arimo n’ayo bazajya bacyibukiraho mu bijyanye no gutwara abantu n’ibintu.
Ikigo cyo muri Leta zunze ubumwe za Amerika gishinzwe kurwanya indwara z’ibyorezo, cyasabye abaturage bose kujya bahora bambaye agapfukamunwa, mu gihe cyose basohotse mu ngo zabo, mu rwego rwo gukomeza kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yitabiriye inama yahuriyemo n’abandi bakuru b’ibihugu bigize uwo muryango, ikaba igamije kwiga ku buryo bwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 muri aka karere.
Mu isoko rya Nyamata riherereye mu Murenge wa Nyamata, mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba, bamwe mu bacuruzi bavuga ko bagezweho n’ingaruka z’ibiza byibasiye tumwe mu turere tw’Intara y’Amajyaruguru bitewe n’imvura nyinshi imaze iminsi igwa muri icyo gice.
Mu kiganiro Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV aherutse kugirana na Kigali Today, yagarutse ku bintu byatumye inzego zitandukanye zihura n’akazi katoroshye, mu kumvisha abaturage no gukurikirana uko bashyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19.
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abantu bagenda n’amaguru ndetse n’abatwara ibinyabiziga cyane cyane abatwara ibyabo bwite batambara udupfukamunwa, bagiye kujya bafatwa bafungwe ndetse banacibwe amande kuko baba barenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Umukinnyi wa filime Tom Cruise arimo gutegura hamwe na Kompanyi ikora ibyogajuru yitwa SpaceX ndetse na NASA bimwe mu bice by’ibanze muri filime ya mbere izakinirwa mu kirere.
Mu rwego rwo gukomeza ingamba zo gukumira icyorezo cya Covid-19, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), rwasabye abafite amahoteli, resitora n’ahandi hose hafatirwa amafunguro n’ibyo kunywa, guhita batangira kujya bandika umwirondoro w’ababagana.
Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) byumvikanye ku buryo bwo gupima icyorezo cya Covid-19, bigendeye ku byemejwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) kugira ngo bikorwe mu buryo bwiza.
Uru rubanza rwatangiye kuburanishwa bwa mbere kuri uyu wa mbere tariki 11 Gicurasi 2020, nyuma yo gutabwa muri yombi tariki 8 Mata 2020, rwimuriwe ku itariki ya 25 Gicurasi 2020.
Icyorezo cya Coronavirus cyibasiye isi guhera mu mpera za 2019. Cyumvikanye bwa mbere mu Bushinwa nyuma kikagenda gifata n’ibindi bihugu ku migabane yose y’isi, kikaba kimaze gufata abasaga miliyoni enye.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko kuri uyu wa Mbere tariki 11 Gicurasi 2020 habonetse umurwayi mushya umwe wa COVID-19 bituma abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo bose hamwe baba 285.
U Burundi bwabwiye Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ko indorerezi zose zoherejwe gukurikirana amatora rusange mu Burundi zigomba gushyirwa mu kato mu gihe cy’iminsi 14 ubwo zizaba zihageze mu rwego rwo kureba niba nta cyorezo cya COVID-19 zifite.
Abanyarwanda bari baraheze muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu (United Arab Emirates - UAE), kubera ko ingendo zari zahagaritswe mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’iryorezo cya Coronavirus bishimiye ko bagiye kugaruka mu gihugu cyabo.
Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Handball mu Rwanda (FERWAHAND), buratangaza ko igihe imikino izasubukurirwa mu Rwanda bazakomereza aho shampiyona yari igeze.
Abaturage ba Repuburika iharanira Demukarasi ya Kongo babaga mu Rwanda ariko batahatuye, kuri uyu wa Mbere tariki 11 Gicurasi 2020 bemerewe gusubira mu gihugu cyabo.
Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo zaryo iya 111 n’iya 112, Perezida wa Repubulikya Paul Kagame yashyizeho abayobozi mu myanya itandukanye harimo n’Umuyobozi Mukuru wa Porotokole ya Leta muri Perezidansi ya Repubulika.
Kuri uyu wa 11 Gicurasi, Vital Kamerhe wayoboraga Ibiro bya Perezida wa Congo Kinshasa yitabye urukiko, aho akurikiranyweho ibyaha bya ruswa no kunyereza asaga miliyoni 50 z’Amadolari ya Amerika, ni ukuvuga asaga miliyari 48 z’Amafaranga y’u Rwanda, yari agenewe gukemura ibibazo byihutirwa mu gihugu.
Mu gupima abakinnyi bakina shampiyona ya ESPAGNE, abakinnyi batanu basanzwe baranduye icyorezo cya Coronavirus, naho mu Budage ikipe yose ishyirwa mu kato.
Kaminuza y’u Rwanda (UR), kuri uyu wa Mbere tariki 11 Gicurasi 2020, yatangiye gucyura abanyeshuri bayo basabye gufashwa kugera mu bice baturukamo nyuma y’uko amashuri afunzwe kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Abahinzi bibumbiye muri Koperative COPARWAMU ihinga mu gishanga cya Rwansamira mu Karere ka Muhanga, baravuga ko bamaze guhomba 2/3 by’umusaruro wabo w’ibigori kubera ibiza by’imvura.
Tariki ya 11 Gicurasi ya buri mwaka, ni umunsi mukuru ukomeye aba Rasta bafata nka Noheli ku bakirisitu, kuko ari wo bibukaho Robert Nesta Marley, ( Bob Marley) bafata nk’Umwami wa Reggae.
Ikinyamakuru Rushyashya kibinyujije kuri twitter, cyatangaje ko umunyamakuru Jean Lambert Gatare yasimbuye by’agateganyo Burasa Jean Gualbert wari Umwanditsi Mukuru akaba n’Umuyobozi wacyo, uherutse kwitaba Imana azize uburwayi.
Umukinnyi wo mu kibuga hagati mu ikipe ya Rayon Sports Mugheni Kakule Fabrice, arahakana amakuru avuga ko yaba agiye kwerekeza muri Yanga yo muri Tanzania
Kuri uyu wa Mbere tariki 11 Gicurasi 2020, Urukiko rwa Gisirikare rwatangiye kuburanisha urubanza ruregwamo abasirikare batanu bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), bakekwaho gusambanya abagore ku ngufu.
Mbere y’uko COVID-19 igera mu Rwanda, Ibitaro bya Ruhengeri byakiraga abantu bari hagati ya 250 na 300 buri munsi baza gusaba serivisi z’ubuvuzi, ariko muri aya mezi abantu birinda icyo cyorezo umubare waramanutse ugera ku batagera kuri 200.
Kugeza ubu nta muti uremezwa n’urwego rubishinzwe wo kuvura Covid-19, gusa abantu baravurwa bagakira ariko bagasabwa gukomeza kwirinda kimwe n’abandi kuko ngo nta cyabuza ko bongera kuyandura nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, avuga ko gukoresha ikoranabuhanga muri Guma mu rugo byatumye nta mirimo idindira, bityo ko bishobora gukomeza bikagabanya ingendo z’abakozi.
Mu gihe ku isi hose hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ababyeyi b’abagore (Mother’s Day), kuri iki cyumweru tariki 10 Gicurasi, Madamu Jeannette Kagame yatanze ubutumwa bushimira uruhare rw’ababyeyi b’abagore mu mibereho ya muntu.
Kuva kuwa mbere tariki ya 04 Gicurasi 2020, imwe mu mirimo yari yarahagaze hagamijwe kwirinda icyorezo cya Covid-19 yarakomorewe. Abajya kuri iyo mirimo, basabwe gukomeza gukurikiza amabwiriza yo kwirinda arimo gukaraba intoki no gukomeza kugira isuku, kwambara udupfukamunwa, gusiga intera hagati y’umuntu n’undi, n’ibindi.
Abantu 150 batwara abagenzi ku magare mu karere ka Musanze bashyikirijwe inkunga y’ibiribwa n’ibikoresho by’isuku. Buri wese yahawe ifu ya kawunga, umuceri n’ibishyimbo; kuri buri bwoko bw’ibi biribwa agahabwa ibiro bitanu byabyo byiyongeraho amavuta, umunyu n’umuti w’isabune.
Ikipe ya Rayon Sports kuri iki Cyumweru tariki 10 Gicurasi 2020, yashyizeho akanama ngishwanama kagiye gufasha ubuyobozi bwa Rayon Sports muri ibi bihe bya COVID-19.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko kuri iki cyumweru tariki 10 Gicurasi 2020 habonetse abandi bantu bane (4) barwaye COVID-19 bituma abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo mu Rwanda bose hamwe baba 284.
Nyuma y’icyumweru kimwe gishize abakozi mu nzego zitandukanye basubiye mu mirimo, hari abavuga ko batorohewe no kubahiriza neza amabwiriza yo kugera mu rugo bitarenze saa mbili z’umugoroba.
Ingingo eshatu ari zo: Gutegereza icyorezo cya Covid-19 kikarangira shampiyona igasubukurwa, gukina imikino ya kamarampaka ku makipe ane ya mbere muri buri tsinda uko akurikirana uyu munsi, no gusesa burundu shampiyona, ni zo ngingo zibanzweho mu nama yahuje ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) (…)
Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda muri 2016, agiye gushyira hanze filimi mbarankuru y’iminota 18 izaba ivuga ku buzima bwe, uhereye mbere yo kuba Miss Rwanda, mu gihe cy’ikamba, ndetse na nyuma y’uko atanze ikamba agakomeza mu bindi bitandukanye.
The Ben wakoreye igitaramo mu rugo agamije kumara irungu abakunzi be batarimo babasha kwitabira ibitaramo muri iyi minsi, yagaragarijemo udushya no gufatanya n’abandi bahanzi barimo murumuna we Green P, wari umaze iminsi afungiwe i Mageragere, kuririmbana na Bull Dogg, na Mike Kayihura n’abandi.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yatangaje ko Leta igiye gushora arenga miliyari ijana z’amafaranga y’u Rwanda mu kuzahura ubukungu bumaze kudindizwa na Covid-19.
Tariki 08 Gicurasi 2020, mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera mu Burasirazuba bw’u Rwanda humvikanye amasasu.
Ibitaro bya gisirikare by’i Kanombe, ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 09 Gicurasi 2020 byasezereye abandi bane bari bakomerekejwe na Gerenade yaturikiye mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo.
Mu gihugu cy’u Bushinwa gifatwa nk’ahatangiriye icyorezo cya Covid-19, hadutse imodoka ntoya zitwara abagenzi zitagira umushoferi kubera impungenge zo kugenda mu modoka rusange.
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko yafashe uwitwa Hafashimana alias Jado w’imyaka 22 y’amavuko nyuma yo kwiba igikapu cyari kirimo amafaranga angana na 4,384,900Frw.
Perezida w’ikipe ya Rayon Sports Munyakazi Sadate yahagaritswe amezi atandatu atagaragara mu bikorwa byose bya siporo.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Gicurasi 2020 habonetse abandi bantu barindwi(7) barwaye COVID-19 bituma abamaze kuboneka mu Rwanda banduye icyo cyorezo mu Rwanda bose hamwe baba 280.
Mu itangazo Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) yasohoye kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Gicurasi 2020, yavuze ko udupfukamunwa dukorerwa mu Rwanda mu rwego rwo kurinda abantu Covid-19 dusonewe umusoro ku nyongeragaciro (TVA).
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) itangaza ko Leta yashyize miliyoni 390 z’Amafaranga y’u Rwanda mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019-2020 mu bwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo, hagamijwe kurinda ibihombo abahinzi-borozi.
Nyuma y’icyumweru imirimo isubukuwe mu Mujyi wa Kigali, irungu ryari rimaze ukwezi kurenga muri uyu Mujyi ryatangiye gushira.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Gicurasi 2020 yagiranye ibiganiro n’abayobozi bakuru b’Ingabo z’u Rwanda (Officers).
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima mu Bwongereza (National Health Service - NHS) kiratangaza ko umwana wari umaze ibyumweru bitandatu (6)avutse, abaye umurwayi muto kurusha abandi uhitanywe n’icyo cyorezo, kuva cyagera muri icyo gihugu.