#CecafaU17: Uganda itwaye igikombe idatsinzwe

Ikipe y’igihugu ya Uganda y’abatarengeje imyaka 17 yatwaye igikombe cyaberaga mu Rwanda idatsinzwe nyuma yo gutsinda Tanzania ku mukino wa nyuma ibitego bitatu kuri kimwe.

Uganda yegukanye igikombe idatsinzwe umukino n'umwe
Uganda yegukanye igikombe idatsinzwe umukino n’umwe

Ni umukino wabanjirijwe n’umukino wo guhatanira umwanya wa Gatatu aho ikipe ya Ethiopia yegukanye umwanya wa Gatatu nyuma yo kunyagira Djibouti ibitego bitanu kuri bibiri.

Ikipe ya Ethiopia yatsindiwe na Yodahe Dawit Bakalo ku munota 18 n’uwa 35, Bereket Birhanh Jiru ashyiramo icya Gatatu ku munota wa 36, hanyuma Bereket Mohamed atsindamo ibitego bibiri ku munota wa 58 na 72.

Ibitego bibiri bya Djibouti byatsinzwe na Ayoub Mohammed Hadi ku munota wa 56 no ku munota wa 77.

Nyuma y’uyu mukino hakurikiyeho umukino wa nyuma wahuje Tanzania na Uganda.

Uganda yageze ku mukino wa nyuma isezereye Djibouti ku gitego kimwe ku busa, naho Tanzania yatsinze Ethiopia kuri Penaliti enye kuri eshatu za Ethiopia.

Ikipe ya Uganda y'abatarengeje imyaka 17 yishimira igikombe
Ikipe ya Uganda y’abatarengeje imyaka 17 yishimira igikombe

Sitade Umuganda iherereye mu Karere ka Rubavu ni yo yakiriye imikino yose y’irushanwa ikaba ari na yo yakiniweho umukino wa nyuma. Uganda yerekanye ingufu muri uyu mukino nubwo igice cya mbere cy’umukino cyarangiye ari ubusa ku busa.

Mu gice cya Kabiri Uganda yafunguye amazamu ku munota wa 62 n’igitego cyatsinzwe na Irinimbabazi Yvan, ku munota wa 80 Mutyaba Travis yongeyemo icya Kabiri, naho Ibrahim Juma yatsinze agashinguracumu ku munota wa 90 w’umukino. Igitego cya Tanzania cyitsinzwe n’umukinnyi wa Uganda Mulema Vincent ku munota wa 88.

Rutahizamu wa Uganda Oscar Mawa yahembwe nka rutahizamu watsinze ibitego byinshi (bitandatu)
Rutahizamu wa Uganda Oscar Mawa yahembwe nka rutahizamu watsinze ibitego byinshi (bitandatu)

Iyi ntsinzi ya Uganda yashimangiye ugukomera kwa Uganda aho isoje irushanwa idatsinzwe umukino n’umwe.

Tubibutse ko amakipe ya Uganda na Tanzania azahagararira Akarere ka CECAFA mu gikombe cya Afurika kizabera muri Maroc mu mwaka wa 2021.

Minisitiri wa Siporo Munyagaju Aurore Mimosa ashyikiriza igikombe kapiteni wa Uganda
Minisitiri wa Siporo Munyagaju Aurore Mimosa ashyikiriza igikombe kapiteni wa Uganda
Ethiopia yatahanye umwanya wa Gatatu
Ethiopia yatahanye umwanya wa Gatatu
Abasifuzi bashimiwe akazi bakoze
Abasifuzi bashimiwe akazi bakoze

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka