Ishyura Abonema ya STARTIMES ukoresheje MTN Mobile Money ubashe gutombora

StarTimes ifatanyije na MTN MoMo byifuje guha abakiriya Noheli n’Ubunani. Muri iyi minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani, StarTimes na MTN MoMo bigiye kuremera abakiriya aho ugura abonema ya StarTimes y’amezi abiri ukoresheje MTN MoMo ugahabwa amezi 2 yisumbuyeho cyangwa ukongezwa iminsi 10 ku buntu bityo bikanaguhesha amahirwe yo gutombora buri munsi Telefone ya MTN Smart S 3G cyangwa ikarita yo guhamagara ya MTN y’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu (Rwf 5000).

Iyi tombola izagufasha kohereza ubutumwa cyangwa uhamagara abawe bari hirya no hino ubifuriza Noheli Nziza n’umwaka mushya muhire wa 2021 ndetse mugakomeza gukurikira gahunda zitandukanye zijyanye n’iyi minsi mikuru mwifashishije shene za StarTimes.

Abatomboye bazajya batangazwa buri munsi kuva tariki 24/12/2020 kugeza 16/01/2021. Ntimucikwe n’ibi byiza bibafasha kwizihiza Noheli no gutangira umwaka mushya neza wa 2021.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Startime please call center yanyuntiri serious, njye naguze abonement arko ntibikunda ko nareba na tv nimwe arko ndabahamagara ugasanga ntakintu nakimwe mumfasha

Naphtal yanditse ku itariki ya: 20-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka