Perezida Kagame yifurije Perezida Macron urwaye COVID-19 gukira vuba

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yifurije mugenzi we w’u Bufaransa, Perezida Emmanuel Macron, gukira vuba icyorezo cya COVID-19 giherutse kumwibasira.

Perezida Kagame yifurije Macron gukira vuba
Perezida Kagame yifurije Macron gukira vuba

Ku wa Kane tariki 17 Ukuboza 2020 nibwo Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, ibipimo byagaragaje ko afite ubwandu bwa Virus ya COVID-19, nk’uko ibiro bye byabitangaje. Perezida Emmanuel Macron yahise afata icyemezo cyo kwishyira mu kato mu gihe cy’iminsi irindwi.

Itangazo rya Perezidansi y’u Bufaransa ryasohotse kuri uwo munsi ryagiraga riti, « Bijyanye n’amabwiriza ari ho ubu yashyizweho n’inzego z’ubuzima kandi akurikizwa ku bantu bose, Perezida wa Repubulika arajya mu kato mu minsi irindwi. Azakomeza gukora no kuzuza inshingano ze, hifashishijwe uburyo bw’iya kure (à distance)».

Abinyujije kuri Twitter, Perezida Kagame yifurije Emmanuel Macron gukira vuba ndetse akaryoherwa n’iyi minsi mikuru isoza umwaka.

Ibiro bya Perezida Macron byatangaje ko ubuzima bwa Perezida Macron bugenda burushaho kumera neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka