Nyaruguru: Muri uyu mwaka wa 2020 Leta yashyize Miliyoni 220 muri gahunda ya ‘Nkunganire’ mu kubona ishwagara

Mu kiganiro Perezida wa Repubulika yagiranye n’abaturage bo mu turere twose tw’igihugu ndetse n’abanyamakuru, ku wa 21 Ukuboza 2020, akanagaragaza uko igihugu gihagaze, abaturage bamugejejeho ibibazo bafite, abandi bamubwira ibyo bishimira muri uyu mwaka n’ibindi.

Ubutaka bwa Nyaruguru bwera neza iyo harimo ishwagara
Ubutaka bwa Nyaruguru bwera neza iyo harimo ishwagara

Ikibazo cy’ubusharire bw’ubutaka ni kimwe mu bibazo byagejejwe kuri Perezida wa Repubulika ndetse agira icyo akivugaho.

Uwitwa Tegurugori Marie Immaculée wo mu Mudugudu w’Uruyange, Akagari ka Nyarugano, Umurenge wa Ruramba, mu Karere ka Nyaruguru, yatangiye ashimira Perezida Kagame, wabafashije bagatunganya amaterasi, akabakorera n’ibishanga, kuko ngo byatumye umusaruro wabo wiyongera.

Tegurugori yavuze ko, umusaruro wazamutse kubera gutunganya amaterasi ndetse n’ibishanga bigakorwa neza, ku buryo ubu nko ku musaruro w’ibirayi, ubu ngo bavuye kuri toni umunani bakagera kuri toni makumyabiri n’eshanu kuri hegitari, naho ku musaruro w’ibigori, bavuye kuri toni imwe n’igice bagera kuri toni eshatu n’igice kuri hegitari.

Nubwo bimeze bityo ariko, Tegurugori yabwiye Perezida wa Repubulika ko bafite ikibazo cy’ubutaka busharira muri ako Karere ka Nyaruguru, bakaba bifuza ko babona gahunda ya ‘nkunganire mu ishwagara’, bikabafasha mu gukomeza kuzamura umusaruro n’ubukungu mu Karere kabo ka Nyaruguru.

Mu gusubiza uwo muturage, Perezida wa Repubulika yasabye Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Gerardine, kugira icyo abivugaho.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yavuze ko ikibazo cy’ubutaka busharira kiboneka mu turere hafi 26 tw’u Rwanda harimo n’Akarere ka Nyaruguru, ariko ngo guhera muri 2016, Leta igenda ifasha utwo turere guhangana n’ikibazo cy’ubusharire bw’ubutaka, hatangwa amafaranga agurwa ishwagara kuri 50%.

Gusa yanijeje uwo muturage ko bazakomeza gukorana n’ubuyobozi, uko ubushobozi bugenda buboneka, n’ingengo y’imari ijya mu kugura ishwagara ikiyongera. Ariko muri uyu mwaka wa 2020, Akarere ka Nyaruguru ko ngo kagenewe Miliyoni 220 z’iyo gahunda ya kunganire mu ishwagara.

Perezida wa Repubulika ati “Mugerageze rero mwongere uko bishoboka, Leta irebe icyo yakora, ifatanye na bo, ubwo yagiye kubivuga ubwo haracyari ikibazo nubwo tugerageza nyine”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka