U Rwanda rushobora kuba mu bihugu bya mbere bizahabwa urukingo rwa Covid-19 muri Afurika

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ahamya ko bitewe n’uko u Rwanda rwitwaye mu guhangana na Covid-19, biruha amahirwe yo kuba rwahabwa urukingo rw’icyo cyorezo mu bihugu bya mbere byo ku mugabane wa Afurika.

Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 21 Ukuboza 2020, ubwo yagezaga ku Banyarwanda uko u Rwanda ruhagaze, akaba yaboneyeho no kuganira n’abanyamakuru ndetse n’abaturage bahagarariye abandi hirya no hino mu gihugu hifashishijwe ikoranabuhanga.

Ku bijyanye n’icyorezo cya Covid-19, Perezida Kagame yatangiye asobanura uko icyorezo gihagaze n’ingamba zitandukanye zashyizweho zo kugikumira ariko kandi hanarebwa uko ubukungu bw’igihugu butakomeza kuzahara, anakomoza ku kuba urukingo rwatangiye gutangwa mu bihugu by’amahanga rwagera mu Rwanda.

Yagize ati “Inkingo zarasohotse ariko ibihugu bikomeye mu Burayi na Amerika bihita bizigura ku buryo ibindi bihugu kugira ngo bizibone birakomeye. Ariko biciye muri Covax kuko ishaka uko urukingo rwazagera no mu bindi bihugu nk’ibya Afurika, Aziya n’ahandi, tuzarubona kuko si ibihugu bikomeye gusa bigomba kurubona”.

Ati “Dufite amahirwe nk’u Rwanda, turakorana n’ibyo bihugu na Covax ndetse bitewe n’uko twabyitwayemo neza mu gukumira icyorezo, bigatuma bavuga bati aba bantu birwanyeho bagakora ibintu neza, mu bo dukwiye kwibuka ba mbere reka dushyiremo n’u Rwanda. Ngira ngo muri Afurika tuzaba mu ba mbere bazabona urukingo, ndizera ko mu mezi nk’atatu ya mbere ya 2021 byatinda bikagera muri Kamena, urukingo tuzaba twarubonye rwaramira bamwe”.

Yongeraho ko kuba anafite inshingano zo gukurikirana iby’ubuzima muri Afurika bishobora kuba andi mahirwe y’uko urukingo rwaboneka bidatinze.

Ati “Abanyafurika banshinze gukurikirana iby’ubuzima muri Afurika yose, ibihugu bikabona amafaranga cyangwa no kuyashaka hanze kugira ngo ubuzima bube bwiza ndetse no kubona izo nkingo birimo. Mfite iyo nshingano rero yo kubikurikirana muri Afurika, urumva rero ko ‘ijya kurisha ihera hafi y’urugo’, tuzakora ibishoboka byose ngo turebe ko twabigeraho”.

Perezida Kagame yavuze kandi ko icyorezo cya Covid-19 kigenda gihindura isura kuko mu minsi ishize cyigeze kugabanuka cyane ariko noneho muri iyi minsi kikaba cyiyongereye haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, ku birebana n’u Rwanda akagaruka ku mpamvu ebyiri abona ari zo zatumye cyiyongera.

Ati “Muri ibi bihe rero imibare yaturuse kubera impamvu ebyiri, twongeye kurekura kugira ngo ubuzima burusheho kumera neza kuko n’amashuri yarafunguwe. Ikindi ni uko hanze bisa n’aho ibintu byacitse kuko byongeye kuzamuka ku buryo basubiye muri Guma mu rugo ikaze, twe turacyafunguye n’indege ziraza izindi zikagenda bigatuma imibare yiyongera ndetse ikagera no mu byaro”.

Ati “Mu baturanyi na ho hari abantu benshi bambuka imipaka twabapima tugasanga umubare utari muto baranduye. Abava hanze hari abaza bafite inyandiko zerekana ko bipimishije kuko tubisaba, zikerekana ko ari bazima ariko twabapima tugasanga baranduye, ni ikibazo cyongeye rero gusa n’ikizamuka kidusaba ko twongera gufata ingamba zindi cyangwa ziyongera ku zisanzwe”.

Akomeza yibutsa abantu kubahiriza ingamba zo kwirinda zirimo kwambara neza udupfukamunwa, guhana intera, gukaraba kenshi ndetse bakirinda kujya ahahurira abantu benshi nko kwizihiza iminsi mikuru kuko biri mu bikwirakwiza icyorezo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abambuka uturere bafite ingendo za ngombwa bakwemererwa ariko bakabanza gupimwa kuberako iyo bangiwe bagenda bihishe kandi nabyo byateza ikibazo, Ingendo zikomeje abagiye kwambuka akarere bagapimwa ntabwo bakomeza kugenda bihishe.

Bizabarimana JeanPierre yanditse ku itariki ya: 11-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka