#COVID19: Mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 87, mu bari barwaye ntawakize

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Ukuboza 2020 mu Rwanda habonetse abarwayi bashya 87 ba COVID-19, ni mu gihe mu bari barwaye ntawakize.

Abo barwayi bashya 87 babonetse mu bipimo 2,366 bakaba barimo ababonetse i Kigali: 71, Rubavu: 9, Huye: 5, Rusizi: 1, Nyanza: 1.

Kugeza kuri uyu wa Gatatu, mu Rwanda abari bamaze kwandura icyo cyorezo ni 7,598 muri bo abamaze gukira ni 6,163 naho abakivurwa ni 1369.

Ku wa Kabiri tariki 22 Ukuboz 2020 undi muntu umwe yitabye Imana yishwe na COVID-19, uwo akaba ari umugabo w’imyaka 28 witabye Imana ari i Kigali.

Uwo muntu yahise yuzuza umubare w’abantu 66 bamaze kwicwa n’iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka