Amashuri arasaba kugabanyirizwa igiciro cy’amazi akoresha muri ibi bihe bya COVID-19

Amenshi mu mashuri avuga ko afite ikibazo gikomeye cyo kwishyura fagitire y’amazi kuko amazi akoreshwa yiyongereye cyane kubera gukaraba kenshi hirindwa Covid-19, agasaba kugabanyirizwa igiciro kuri meterokibe.

Ibigo by
Ibigo by’amashuri bisaba ko byagabanyirizwa igiciro cy’amazi

Mbere amashuri ngo yishyuraga amafaranga adakanganye kuko yakoreshaga amazi make, ariko ubu akoresha menshi, kandi uko amazi akoreshwa yiyongera ni ko n’igiciro kuri meterokibe kizamuka, kandi ngo ayo mashuri yo nta handi akura mafaranga y’inyongera.

Bamwe mu bayobozi b’amashuri baganiriye na Kigali Today, bahamya ko icyo kibazo kibabangamiye kuko amafaranga bishyura yikubye hafi kabiri, nk’uko Hakizimana Théogène, umuyobozi wa Collège Baptiste de Kabaya mu karere ka Ngororero abisobanura.

Agira ati “Iki ni ikibazo kidukomereye kuko mbere ku kwezi twishyuraga 70,000Frw by’amazi ariko ubu twishyura ari hagati y’ibihumbi 120 n’ibihumbi 140, urumva ko ayo twishyura yikubye hafi kabiri kubera ko abana bakaraba kenshi gashoboka ngo twirinde Covid-19. Twifuza rero ko igiciro cyagabanuka natwe tukoroherwa kuko kwirinda ari ngombwa”.

Ati “Biradukomereye kuko n’uburyo abana bishyura amafaranga y’ishuri bugenda gahoro kubera ubukene nk’uko ababyeyi babitubwira, kuko nk’ubu kuva twatangira kwakira abanyeshuri, abamaze kwishyura ni nka 60%. Dufite rero ikibazo cy’amafaranga yo gutunga abana, hakwiyongeraho n’ay’amazi bikarushaho kugorana”.

Uyu muyobozi na we utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko fagitire yazamutse kandi Minisiteri y’Uburezi ntigire icyo yongera ku mafaranga iha amashuri.

Ati “Mbere nishyuraga amafaranga atarenze 12,000Frw none ubu kubera tuyakoresha cyane ndimo kwishyura 34,000Frw bigaragara ko yazamutse cyane. Ubwo amazi ya WASAC hari ubwo tureka kuyakoresha ahubwo tukavoma ku iriba tugashyira mu kigega twirinda ayo mafaranga, twifuza ko WASAC yatugabanyiriza igiciro kuri meterokibe muri ibi bihe bya Covid-19”.

Ati “Ni ikibazo rero kidukomereye kuko iyo hari ibintu byongereye amafaranga asohoka, MINEDUC yo ntijya igira icyo yongera ku ngengo y’imari duhabwa ku mwaka”.

Undi ni Mujawamariya Odette, umuyobozi w’ishuri rya Remera Catholique I muri Kigali, usaba ko Minisiteri y’Uburezi yabakorera ubuvugizi kugira ngo igiciro kigabanuke.

Ati “Twifuza ko MINEDUC yaganira na WASAC tukagabanyirizwa igiciro kuri metero kibe kuko uko ukoresha amazi menshi ni na ko icyo giciro kigenda kizamuka. Badufashe wenda tugire igiciro cyihariye ku mashuri, bitabaye ibyo fagitire dufite ntituzazigondera kuko zarazamutse cyane”.

Kuri icyo kibazo, Minisitiri w’Uburezi Dr Valentine Uwamariya, avuga ko barimo kureba uko cyakemuka, kuko batifuza ko ibikorwa by’isuku byasubira inyuma.

Ati “Byagaragaye ko isuku irinda n’izindi ndwara nyinshi uretse Covid-19, bityo rero twifuza ko bitasubira inyuma ahubwo tugakomerezaho. Icyo kibazo cy’ikiguzi cy’amazi twarakibonye ku buryo turimo kuganira n’izindi nzego ngo turebe icyo ayo mashuri twayakorera kugira ngo akomeze kubaho atagizweho ingaruka n’icyo kiguzi cy’amazi, birimo gushakirwa umurongo”.

Ibiciro by’amazi ya WASAC bikurikizwa kugeza ubu ni amafaranga 340 kuri meterokibe ku muntu utarenza eshanu ku kwezi, mu gihe ukoresha meterokibe ziri hagati y’eshanu na 20 yishyura 720 kuri meterokibe, igiciro kikagenda kizamuka bitewe n’ubwiyongere bw’amazi akoresha mu kwezi.

Shakisha izindi nkuru
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka