Mu Rwanda abantu 2 bishwe na COVID-19, habonetse abanduye bashya 328

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku Cyumweru tariki 24 Mutarama 2021, mu Rwanda abantu babiri bitabye Imana bishwe na COVID-19.

Abishwe na COVID-19 ku Cyumweru ni umugore w’imyaka 57 i Nyamagabe n’umugabo w’imyaka 63 i Kigali.

Bahise buzuza umubare w’abantu 174 bamaze kwicwa n’iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.

Minisiteri y’Ubuzima kandi yatangaje ko ku Cyumweru mu Rwanda habonetse abantu bashya 328 banduye COVID-19, naho 101 mu bari barwaye bakize.

Abo barwayi bashya 328 babonetse mu bipimo 8,293 barimo ababonetse i Kigali: 246, Gatsibo: 13, Rulindo: 11, Kirehe: 9, Gakenke: 8, Karongi: 6, Musanze: 6, Nyagatare: 5, Ruhango: 5, Rubavu: 4, Huye: 3, Muhanga: 3, Ngoma: 3, Gicumbi: 2, Kamonyi: 1, Nyamasheke: 1, Nyanza: 1, Rwamagana: 1.

Kugeza ku Cyumweru, mu Rwanda abari bamaze kwandura icyo cyorezo ni 12,975 muri bo abamaze gukira ni 8,420 naho abakivurwa ni 4,381.

Shakisha izindi nkuru
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ngembona hazabaho umubyigano mukwicyingiza covid cg hagakingirwa abakire muzatuvuganire tutazasigara knd twaririnze neza ni wizzy kuva igatsibo

Wizzy gaspard yanditse ku itariki ya: 25-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka