Abanyarwanda barashishikarizwa gukoresha imodoka z’amashanyarazi

Ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga Ibidukikije (REMA) cyaguze imodoka yacyo ya mbere ikoresha ingufu z’amashanyarazi mu rwego rwo gukangurira abantu n’ibigo bitandukanye, gahunda yo gukoresha imodoka zidasohora ibyuka bihumanya ikirere.

REMA ikangurira abantu n'ibigo bitandukanye gukoresha imodoka z'amashanyarazi kuko zidahumanya ikirere
REMA ikangurira abantu n’ibigo bitandukanye gukoresha imodoka z’amashanyarazi kuko zidahumanya ikirere

Iyo modoka izafasha icyo kigo kuzuza inshingano zacyo zo kubungabunga ibidukikije, cyane ko idasohora imyuka yangiza ikirere, ikaba yazanye n’icyuma kizajya kiyishyiramo umuriro, cyashyizwe ku biro bya REMA ku Kacyiru.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryatanzwe na REMA, hagaragaramo ko iyo modoka ari iyo mu bwoko bwa Mitsubishi Outlander Plug-In Hybrid Electric Vehicle (PHEV) ikaba ifite moteri ikoresha amashanyarazi n’indi ikoresha amavuta asanzwe, ariko habaho n’ubwoko bukoresha amashanyarazi gusa.

Moteri yayo ikoresha amashanyarazi ishobora kugenda uburebure bwa km 54 itarashyirwamo undi muriro, gusharija bateri yayo bitwara umuriro wa kw9.8 mu gihe cy’iminota 30 imara ngo ibe yuzuye.

REMA ivuga ko kugura iyo modoka bigamije kwerekana ibyiza by’ikoranabuhanga rigabanya imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere, no gukangurira ibigo bya leta, iby’abikorera n’abantu ku giti cyabo gukoresha imodoka z’amashanyarazi.

U Rwanda ruhagaze rute mu kohereza ibyuka bihumanya ikirere?

Raporo y’ubushakashatsi bwakozwe na REMA mu 2018 ku bitera ihumana ry’umwuka mu Rwanda, yagaragaje ko imyuka isohorwa n’ibinyabiziga iza ku isonga mu bihumanya umwuka mu mujyi wa Kigali no mu yindi mijyi.

Umuyobozi Mukuru wa REMA Juliet Kabera avuga ko gukoresha imodoka zikoresha amashanyarazi mu kazi ka buri munsi, ari kimwe muri gahunda z’igihe kirekire REMA ifite mu gushyigikira gahunda ya Leta yo guteza imbere ubukungu bubungabunga ibidukikije.

Agira ati “Ibinyabiziga bikoresha lisansi na mazutu bigira uruhare mu mihindagurikire y’ibihe kandi bikanduza umwuka duhumeka. Imodoka zikoresha amashanyarazi ni kimwe mu bisubizo kuri iki kibazo. REMA irimo gukoresha iryo koranabuhanga mu rwego rwo kugabanya ihumana ry’umwuka no gushyira mu bikorwa gahunda yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere”.

Ikigo mpuzamahanga cyita ku ngufu (IEA) kigaragaza ko ubwikorezi bw’abantu n’ibintu bufite uruhare rwa 24% y’imyuka yose ya Carbon Dioxide (CO2) yoherezwa mu kirere iturutse ku itwikwa rya lisansi na mazutu.

Imodoka zikoresha amavuta zigira uruhare mu guhumanya ikirere

Ubushakashatsi bugaragaza ko imodoka nto, amakamyo, za bisi ndetse n’ibinyabiziga bigendera ku mapine abiri cyangwa atatu byihariye 3/4 by’imyuka ihumanya yoherezwa mu kirere, kandi bikaza ku isonga mu bitera imihindagurikire y’ibihe no guhumanya umwuka by’umwihariko mu mijyi.

Imodoka zikoresha mazutu na lisansi zisohora imyuka ihumanya ikirere
Imodoka zikoresha mazutu na lisansi zisohora imyuka ihumanya ikirere

Ubushakashatsi bugaragaza ko hejuru ya 90% by’abatuye isi bahumeka umwuka uhumanye, kandi abakabakaba miliyoni zirindwi bapfa buri mwaka bazize indwara zituruka ku guhumeka umwuka uhumanye.

U Rwanda rufite intego y’igihe kirekire yo kuba igihugu kizaba kitohereza imyuka ihumanya ikirere nk’uko bigaragara mu cyerekezo 2050, u Rwanda kandi rwiyemeje ko kugeza mu mwaka wa 2030 ruzaba rwagabanyije ku gipimo cya 38% imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere.

Imodoka zikoresha amashanyarazi zikaba zitezweho kugabanya 9% by’iyo myuka nk’uko bigaragara muri gahunda y’igihugu yo kugabanya imyuka ihumanye yoherezwa mu kirere (Nationally Determined Contributions (NDCs).

Ni muri urwo rwego REMA ishishikariza inzego za Leta, iz’abikorera n’abantu ku giti cyabo gukoresha imodoka zikoresha amashanyarazi mu rwego rwo gushyigikira urugamba rwo kurwanya ihumana ry’ikirere.

Icyo kigo cyanatangiye ubukangurambaga ku makompanyi acuruza ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi kugira ngo bikwirakwize ibyuma bishyira amashanyarazi mu binyabiziga hirya no hino mu gihugu, bityo n’abatuye hanze y’umujyi wa Kigali bibone muri iryo koranabuhanga.

Turacyakurikirana iyi nkuru ngo tumenye uko ibiciro byazo bizaba bihagaze, inganda zizazigeza mu Rwanda, iziteganyijwe kuza vuba aha, ndetse n’aho ubukangurambaga bugeze bwitabirwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka