Menya uko wabika umusaruro w’ibishyimbo ntiwangirike

Muri uku kwezi kwa Mutarama ni igihe cy’isarura ry’ibishyimbo mu bice bitandukanye by’igihugu, abahinzi basarura imyaka yabo bamwe bagahita bayigurisha, abandi bagahitamo guhunika kugira ngo bazagurishe mu gihe ibishyimbo bitangiye kugabanuka mu masoko.

Abahinzi barasabwa kumenya uko babika umusaruro w'ibishyimbo kugira ngo utangirika
Abahinzi barasabwa kumenya uko babika umusaruro w’ibishyimbo kugira ngo utangirika

Gusa n’abahitamo kugurisha nyuma yo gusarura bakenera kubika ibyo bazarya ndetse n’ibyo bazatera mu gihembwe cy’ihinga gitaha. Ni yo mpamvu ari byiza kumenya uko umusaruro w’ibishyimbo uhunikwa neza kugira ngo biwurinde kwangirika.

Hari abahinzi basarura ibishyimbo, bakabihura bitaruma neza bakabibikana ubukonje, ibyo bigatuma bizamo ibibore byinshi, mbese bikangirika bitewe n’uko bitatunganyijwe uko bikwiye mbere yo kubihunika.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (FAO), risobanura uko umusaruro w’ibishyimbo wagombye gukurikiranwa guhera mu murima kugeza mu bubiko bwawo, kugira ngo biwurinde kwangirika.

Ku rubuga http://www.fao.org/3/a-i3769f.pdf, bavuga ko ibishyimbo bigeze igihe cyo gusarurwa, amababi yabyo atangira kuba umuhondo akagenda yihungura, ndetse n’imisogwe igatangira kuma, uretse ko yuma mu bihe bitandukanye kuko n’ubundi itaba yaragiriyeho rimwe.

Gusa muri rusange, iyo ibishyimbo bitangiye kuma barabisarura kuko bifatwa cyane n’udusimba tuba turi mu butaka, iyo babisaruye bajya kubyanika mu ngo, ku mahema cyangwa ku mbuga itunganije neza.

Kuri urwo rubuga bavuga ko, iyo ibishyimbo bigejejwe mu rugo, byanikwa ku zuba iminsi ibiri cyangwa itatu bitewe n’uko izuba ryatse, nyuma bikabona guhurwa. Ibishyimbo bitarahurwa ntibigomba kuba byumye bikabije cyangwa se ngo bibe bikifitemo ubukonje. Niyo mpamvu bavuga ko iminsi hagati y’ibiri n’itatu biri ku zuba ihagije.

Mu gihe cyo guhura ibishyimbo, na bwo ngo si byiza kubihurira ku butaka, kuko hashobora kugira byinshi byisatura cyangwa bimeneka, kandi uko kumeneka ni ko kwangirika, kuko ibyo byamenetse ni byp byibasirwa n’imungu ndetse n’uruhumbu mu gihe bihunitswe.

Na nyuma yo guhura, ibishyimbo bigomba kongera kwanikwa ku zuba. FAO ivuga ko nko muri Afurika yo hagati iminsi itatu yavuyeho izuba iba ihagije ngo ibyo bishyimbo byanitswe nyuma yo guhurwa bibe byumye.

Nyuma y’uko byumye hakurikiraho kubigosora, kugira ngo bavanemo ivumbi n’utundi tuntu tw’ibishogoshogo tuba twavungukiye mu bishyimbo mu gihe cyo guhura.

Nyuma yo kubigosora hakurikiraho kubitoranya, ibyiza ngo ni uko gutoranya ibishyimbo bigiye guhunikwa byakorerwa ku kintu cyisanzuye nk’intara igosora, kugira ngo bifashe abatoranya kubona ibishyimbo bifite ibibazo, harimo injonjori, ibibore, ibyasadutse n’ibindi bitameze neza.

Uko gutoranya ibishyimbo mbere yo kubihunika ngo ni ikintu cy’ingenzi, kuko uretse kuba bibirinda kwangirika, bituma n’igihe bijyanywe ku isoko bigira agaciro cyane kuko bikurura ababigura bitewe n’uko bigaragara, mu gihe ibyahunikanywe n’imyanda bibigabanyiriza agaciro kandi bikanihuta kwangirika.

Mu gihe cyo guhunika nabwo, ngo ni ngombwa ko umuntu atandukanya ibyo ahunikiye kurya, n’ibyo ahunikiye kuzatera cyangwa se kuzagurisha.

Ku rubuga http://www.ehinga.org, bavuga ko iyo umaze guhura ibishyimbo hakurikiraho kubigosora, ukabitoramo amabuye n’indi myanda, ukajonjoramo ibishyimbo byangiritse, ibyamenetse n’ibirwaye, ukabitandukanya ukurikije ubwoko bwabyo.

Ibishyimbo ngo bihunikwa mu mifuka ifite isuku, kandi bigomba kuba bifite igipimo cy’ubuhehere kiri hagati ya 13-15%, umuntu akirinda kuvanga ibishyimbo byeze vuba n’ibigugu byo ku mwero w’ubushize bisanzwe mu buhunikiro.

Ni byiza gutondeka imifuka usiga metero imwe (1) kugera ku rukuta kandi iteretse ku mbaho zigiye hejuru kugira ngo imifuka idakora hasi, kandi imifuka ipangwa mu buhunikiro butava kugira ngo umusaruro udahura n’ubukonje.

Guhungira umusaruro na byo ni ingenzi kuko ushobora kwangizwa n’udukoko mu buhuniko. Iyo ibishyimbo bigomba guhunikwa igihe kirekire, umuntu agirwa inama yo gukoresha imiti mvaruganda ariko abyitondeye, umuti wemewe mu kwita ku bishyimbo ni uw’ifu wa Actellic (bavanga garama 100 muri kilogarama 100 z’ibishyimbo).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka