#COVID-19: Abarwayi bashya 574 barimo 440 babonetse i Kigali

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ku wa Kabiri tariki 26 Mutarama 2021, mu Rwanda abantu bane bitabye Imana bishwe na COVID-19.

Abishwe na COVID-19 ku wa Kabiri ni umugore w’imyaka 54 i Nyagatare n’abagabo batatu barimo uw’imyaka 61 na 60 i Kigali na 51 i Muhanga.

Bahise buzuza umubare w’abantu 181 bamaze kwicwa n’iki cyorezo kuva cyagera mu Rwanda muri Werurwe 2020.

Minisiteri y’Ubuzima kandi yatangaje ko ku wa Kabiri mu Rwanda habonetse abantu bashya 574 banduye COVID-19, naho 180 mu bari barwaye bakize.

Abo barwayi bashya 574 babonetse mu bipimo 10,407 barimo ababonetse i Kigali:440, Gicumbi:16, Gakenke:11, Ngoma:10, Kirehe:10, Gatsibo:10, Muhanga:9, Gisagara:8, Kamonyi:8, Rwamagana:8, Kayonza:7, Karongi:6, Nyanza:5, Huye:5, Rusizi:5, Ruhango:4, Nyagatare:4, Musanze:3, Nyamagabe:2, Rubavu:2, Rulindo:1.

Kugeza ku wa Kabiri, mu Rwanda abari bamaze kwandura icyo cyorezo ni 13,885 muri bo abamaze gukira ni 8,861 naho abakivurwa ni 4,843.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nukuri abanyarwanda batarumva ibibi byiyi ndwara nge sindi kumwe nabo naho abo bana barenga kumabwirizà bagatumira udukobwa mubahane mwihanukiriye

Bagaragaza theogene yanditse ku itariki ya: 27-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka