Musanze: Polisi yafashe abantu 13 yasanze mu cyumba bari mu birori

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze, yafashe abantu 13 biganjemo urubyiruko ubwo bari bifungiranye mu nzu banywa inzoga banabyina.

Nk’uko Kigali Today yabitangarijwe na CIP Alexis Rugigana, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, ngo ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 23 Mutarama 2021, ku makuru yatanzwe n’abaturage, nibwo Polisi yinjiye mu nzu y’umusore w’imyaka 25 witwa Ngabo Arafat basanga baranywa inzoga baranabyina.

Ati “Bari 13 bari bateguye ibirori batangira kunywa inzoga kurya inyama no kubyina, bafashwe ejo nimugoroba ariko bari batangiye kare saa munani z’amanywa, ariko byari ibirori byari gukomeza ijoro ryose”.

Arongera ati “Abaturage ni bo baduhaye amakuru batubwira ko mu nzu y’uwitwa Ngabo Arafat umaze amezi abiri akodesheje inzu muri ako gace, hari akamenyero ko guhuza abantu bagakora ibirori mu buryo bwa rwihishwa, yongera gutumira abantu, mu gihe bari mu birori babyina kuko bahoraga baza muri urwo rugo nibwo abaturage bagize amakenga baraduhamagara tuhageze dusanga bari muri iyo minsi mikuru, barabyina bararya inyama baranywa inzoga zitandukanye, harimo abana b’urubyiruko ndetse hari n’umwana twasanzemo w’imyaka 17”.

CIP Rugigana yavuze ko icyo cyumba barimo cyari gito kandi bafunze inzugi n’amadirishya banegeranye ku buryo ngo nta bwirinzi bwari buhari kandi abenshi muri bo batambaye n’udupfukamunwa.

Abafashwe bahise bajyanwa kuri Polisi Sitasiyo ya Muhoza aho bagiye gukorerwa dosiye bagashyikirizwa ubushinjacyaha, nk’uko CIP Rugigana abivuga.

Ati “Aba kubaca amande gusa ntabwo bihagije, ubu turi kubakorera dosiye ngo bashyikirizwe ubushinjacyaha kuko gucibwa amande ntabwo bihagije mu gihe barenze ku mabwiriza”.

Yasabye abaturage kumva ko COVID-19 ntaho yagiye, aho kugabanuka ko ikomeje kwiyongera by’umwihariko mu Karere ka Musanze.

Yanasabye abantu kumva no kubaha amabwiriza aba yarashyizweho n’ubuyobozi, birinda guhurira ahantu hato, anabasaba gucika ku ngeso ziri kubaranga muri iki gihe aho babona umupolisi bakiruka aho kubahiriza ibisabwa kugira ngo birinde COVID-19, ariko anashimira abaturage bakomeje gufatanya na Polisi bayiha amakuru ku bakomeje kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Shakisha izindi nkuru
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Barahaze sha, abandi bahoroteye mu mazu, abandi babuze aho bakura imisoro y’a rra yikubye gatanu, aba bo ngo byeri, umugore na brochettes !!!!!’

Kalisa yanditse ku itariki ya: 24-01-2021  →  Musubize

Banyarwanda ibi nugukabya twitondere covud19 waba uyemera cy utayemera

Luc yanditse ku itariki ya: 24-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka