Kazigira waririmbye Beretirida ntazibagirwa indirimbo yahimbiye umugore we agapfa atayumvise
Kazigira Adrien n’abandi bafatanyije itsinda rya The Good Ones ryo ku Kamonyi, ni abahanzi bakunzwe cyane n’umugabo w’umuzungu witwa Ian, ndetse yiyemeza kubajyana mu gihugu cy’ubwongereza mu iserukiramuco birangira banaririmbye kuri Tereviziyo ya BBC muri 2013.

Kazigira yaririmbye indirimbo ikundwa cyane ikaba ikunze gucurangwa muri karahanyuze yitwa Beretirida, ubwo yari ageze muri BBC yacuranzemo indirimbo yahimbiye umugore we witwaga Ewudiya agapfa atayumvise azize uburwayi, indirimbo avuga ko yashegeshe amarangamutima ye cyane.
Yagize ati “Ewudiya yari umugore wanjye yazize kanseri, yari umugore mwiza bidasanzwe yagiye tutaratongana dukundana bikomeye, yagiye naramuhimbiye indirimbo bigahora binshengura umutima kuko yagiye atayumvise. Nagiriwe ubuntu bwo kujya muri BBC ndamuririmbira, nkaririmba aho akomoka i Rwoga mu Bushenyi mu Ruhango, kuko bari barampaye umugore mwiza”.
Kazigira avuga ko ari umwe mu bacuranze mu ndirimbo ‘Esther mwana wanshavuje’ kuko yahimbwe n’umwe mu bavandimwe witwa Manasseh baririmbanaga, iryo tsinda ryabo rikaba ryarahesheje u Rwanda amanota menshi kubera ibihangano baserukanye mu mahanga bigatangaza abanyamahanga.

Yagize ati “Twarushanyijwe n’abanyamahanga benshi tuza ku mwanya wa kane ndetse tunasusurutsa abantu kuri BBC. Twari dufite ibinyuguri, ingoma yewe umwe acurangisha inkweto, utekereze ko twari duturutse mu cyaro rwose nta bundi bunararibonye twari dufite uretse ko uriya muzungu yatwikundiye akatujyana”.
Kazigira avuga ko afite imishinga myinshi irimo kuba azakora indirimbo nyinshi ze bwite mu rwego rwo gukomeza guha umurage mwiza abakiri bato, mu kubakundisha indirimbo z’umwimerere nyarwanda no gukunda igihugu cyabo.
Baririmbye indirimbo nka Farmer, Rwanda you should be loved, why did you wrong n’izindi...
Ohereza igitekerezo
|