Hari amashuri bigora kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kubera ibyumba bike

Amwe mu mashuri yigenga ntiyabashije kubaka ibyumba by’amashuri bishya, bituma abana bongera kwicara uko byari bisanzwe mbere y’uko amashuri ahagarara bitewe n’icyo cyorezo bityo guhana intera bacyirinda ntibikunde.

Ibyumba bike kuri amwe mu mashuri bituma abana bicara badahanye intera
Ibyumba bike kuri amwe mu mashuri bituma abana bicara badahanye intera

Ibyo biravugwa mu gihe abana b’incuke ndetse n’abo mu mwaka wa mbere kugera mu wa gatatu batangiye kwiga ku wa Mbere tariki 18 Mutarama 2021, nyuma y’amezi agera ku 10 batiga kubera Covid-19.

Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Ruli ADPER, giherereye mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga, Ndagijimana Léonard waganiriye na Kigali Today, avuga ko guhana intera mu mashuri bigoye kuko nta yandi mashya yubatswe, gusa ngo izindi ngamba zo kwirinda icyorezo zirakurikizwa.

Agira ati “Ku kijyanye no kwicara mu ishuri ni imbogamizi idukomereye kuko abana twari dufite mbere ya Covid-19, bose ubu bagarutse kuko abandi bari basanzwe ku ishuri. Muzi ko ibigo byose bitubakiwe amashuri mashya nk’uko bimeze hano, gusa abana twabakiriye, bafite aho gukarabira intoki, bambaye udupfukamunwa, ariko kwicara mu ishuri bahanye intera ya metero byo ntibyashoboka”.

Ati “Mu bana batangiye vuba, mu ishuri harimo abari hagati ya 40 na 45, ni benshi rero. Kuba nta byumba bishya byubatswe kandi tutabuza abana kuza kwiga, bituma bicara uko byari bisanzwe mbere, ni ukuvuga ko bicara ari batatu (3) ku ntebe, guhana intera rero ntibyashoboka, kiretse amashuri arimo kubakwa mu murenge niyuzura abana bamwe bakaba bajyanwa ahandi”.

Muri icyo kigo haba hari abarimu bakurikirana uko abana birinda Covid-19, cyane cyane iyo baje mu kigo bagakaraba intoki n’isabune kuko hari ubukarabiro butunganyije, gusa na mbere y’uko amasomo atangira ngo babanza kuganiriza abana ku kwirinda icyo cyorezo, nk’uko Ndagijimana abisobanura.

Ati “Mbere yo kwakira aba bana twakoze inama n’abarimu, twumvikana ko mbere yo gutangira amasomo, buri mwarimu azajya abanza kuganiriza abana kuri Covid-19 ariko banabibutsa uko yirindwa. Abana icyo bigishijwe bagifata vuba kandi nabo twasanze hari ubumenyi bafite kuri icyo cyorezo, twizera ko bazageraho bakabimenyera”.

Umuyobozi w’ishuri rya GS Nyabisindu na ryo ribarizwa mu karere ka Muhanga rikagira amashuri abanza n’ayisumbuye, Ruberanziza Jean Paul, nawe avuga ko ikibazo cy’ubucucike mu mashuri bagifite, bityo guhana intera ntibikunde.

Ati “Abanyeshuri baje kwiga uko bisanzwe ndetse twakiriye n’abashya baza mu wa mbere bagera ku 100 kandi nta byumba bishya byubatswe. Dufasha abana mu bundi buryo bwo kwirinda Covid-19 nko gukaraba intoki n’amazi n’isabune, kwambara agapfukamunwa ariko guhana intera byo ntibishoboka kuko nko mu mashuri abanza dufite impuzandengo y’abana 57 mu ishuri bityo bakicara ku ntebe ari batatu”.

Ati Mu mashuri yisumbuye ho ni benshi cyane, ishuri ririmo abana bari hagati ya 65 na 70, ni ikibazo kuko intebe ari nke ndetse n’ibyumba by’amashuri. Twifuza ko haboneka ibyumba bishya nibura icyenda bityo ubucucika bukarangira abana bakicara bahanye intera”.

Ibigo by'amashuri ahanini yigenga bikeneye ibyumba by'amashuri kugira ngo bigabanye ubucucike
Ibigo by’amashuri ahanini yigenga bikeneye ibyumba by’amashuri kugira ngo bigabanye ubucucike

Ikibazo cy’ubucucike mu bigo bimwe na bimwe by’amashuri ngo kiraterwa n’uko ibyumba by’amashuri byatangiye kubakwa mu karere ka Muhanga bitaruzura byose, nk’uko bitangazwa na Kayitare Jacqueline, Umuyobozi w’ako karere.

Ati “Uko byamera kose ku mashuri bagomba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, ikibazo cy’ubucucike kiraterwa n’amashuri ataruzura yose ariko uku kwezi kurarangira yose yuzuye ndetse n’ubucucike burangire. Gusa haracyari n’ikibazo cy’abarimu bakiri bake ariko byose biragenda bikemuka”.

Ati “Ibyo byumba nibimara kuboneka, amashuri yigenga yakiriye abana barenze ubushobozi bwayo bazimurirwa mu ya Leta kuko yo afite imyanya ihagije. Turimo kubigenzura kugira ngo aho bitameze neza tubikosore”.

Leta imaze igihe yaratangiye kubaka ibyumba bishya by’amashuri 22,505 hirya no hino mu gihugu, byinshi muri byo bikaba byaruzuye, intego ikaba ari ukugabanya ubucucike mu mashuri n’ingendo abana bakoraga bajya kwiga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka