Umurambo w’uwashakishwaga akekwaho kwica umugore we wabonetse mu kiyaga cya Burera

Umurambo w’umugabo witwa Hashakimana Jean Pierre, bakundaga kwita Kamana, ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki 04 Nyakanga 2021, wabonetse ku nkengero z’ikiyaga cya Burera, ureremba hejuru y’amazi.

Uwo mugabo w’imyaka 38 bikekwa ko yiyahuye, yari amaze iminsi ashakishwa nyuma yo gukekwaho icyaha cyo kwica umugore we witwa Uwimana Pascasiya w’imyaka 37, amukubise ifuni mu mutwe ku wa Gatatu tariki 30 Kamena 2021.

Abaturage bari bagiye kuvoma amazi y’ikiyaga, ku gice giherereye mu Mudugudu wa Mpinga, Akagari ka Rurembo mu Murenge wa Rugarama, bakimara kubona umurambo w’uwo mugabo ureremba hejuru y’amazi, bihutiye gutanga amakuru, bamenyesha inzego zirimo n’izishinzwe umutekano, hiyambazwa n’abo mu muryango we, bemeza ko ari we koko.

Jean Pierre Mushakarugo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rurembo, ari na ho uyu murambo watahuwe, yagize ati: “Kuva ku wa Gatatu bikimara kumenyekana ko uwo mugabo yishe umugore we amukubise ifuni mu mutwe, amakuru twabashije kumenya ni uko Hashakimana yahise atoroka, ntiyongera kuboneka. Mu gihe yari agishakishwa, kugira ngo akorweho iperereza, uyu munsi ku cyumweru, nibwo abaturage batumenyesheje ko babonye umurambo ureremba hejuru y’amazi y’ikiyaga. Twahageze turi kumwe n’inzego zirimo n’izishinzwe umutekano, dusanga koko uwo murambo ari uw’umugabo witwa Hashakimana”.

Uwo mugabo n’umugore basize abana bane, bari batuye mu Kagari ka Nyamabuye mu Murenge wa Kagogo. Bivugwa ko bombi bajyaga bagirana amakimbirane ashingiye ku mitungo.

Gitifu Mushakarugo yagize ati: “Ubutumwa twaha abashakanye, ni uko ibibazo byose bagirana bakwiye kubimenyekanisha mu nshuti n’abavandimwe, byakwanga bakiyambaza ubuyobozi, tukabaganiriza, abo binaniranye bakaba bagana inkiko, zikaba zabafasha gukemura ibibazo byabo, aho kugira ngo bafate icyemezo kigayitse cyo kuba bavutsanya ubuzima”.

Uwo murambo wakuwe mu mazi kugira ngo ujyanwe ku bitaro gukorerwa isuzuma, ari na ryo rizagaragaza niba koko yiyahuye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka