Musanze: Ubuyobozi bugiye gusuzuma ubwegure bwa Gitifu w’Umurenge wa Nyange

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, buratangaza ko bugiye gusuzuma ubwegure bw’uwari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyange Muremangingo Jérôme, wasezeye kuri izi nshingano.

 Muremangingo Jérôme
Muremangingo Jérôme

Nuwumuremyi Jeannine, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, yemeje ko ku wa gatandatu tariki 3 Nyakanga 2021, aribwo bakiriye ibaruwa y’ubwegure bw’uwayoboraga Umurenge wa Nyange.

Yagize ati: “Ni byo koko yeguye. Ibaruwa y’ubwegure bwe, twayakiriye ejo kuwa gatandatu”.

Akomeza avuga ko ikigiye gukurikiraho, ari ugusuzuma ubwegure bwa Muremangingo, bakareba niba koko bufite ishingiro. Mayor Nuwumuremyi, yagize ati: “Iyo umuntu yanditse ibaruwa y’ubwegure, irasuzumwa. Bukaba bwakwemerwa cyangwa ntibwemerwe. Ubwo birasaba ko twicara, tukabicukumbura, tukareba impamvu yeguye”.

Akomoza ku cyo bacyeka cyaba cyateye Muremangigo Jérôme kwegura ku mirimo yari ashinzwe, Nuwumuremyi yagize ati: “Ubundi iyo umuntu yeguye, aba afite impamvu ze. Cyane cyane ko aba ari we uba yanditse. Ubwo nabyo turabicukumbura turebe, impamvu yeguye, tunarebe niba zifatika koko. Kuko yari amaze igihe akora”.

Bigendanye n’icyo amategeko ateganya, ubusabe bw’uyu muyobozi weguye ku nshingano ze, buzasuzumwa n’uwamushyize mu mwanya mu gihe kitarenze iminsi 30.

Inshuro zose Kigali Today yagerageje kumuvugisha, ntiyabashije kumubona ku murongo wa telefoni ye ngendanwa kuko itacagamo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka