Mbarushimana Emile uzwi ku izina nka Rupari akaba umunyezamu w’ikipe ya AS Muhanga, yabimburiye abandi bivugwa ko bari gukorwaho iperereza, aho akurikiranyweho icyaha cyokwaka ruswa ngo yitsindishe mu mikino imwe ya shampiyona y’icyiciro cya mbere.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yemeje aya makuru ko uyu mukinnyi yatawe muri yombi ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, hakaba hari n’abandi bari gukorwaho iperereza bitewe n’amakuru yatanzwe n’ingeri zitandukanye.
Ikipe ya AS Muhanga yarangije shampiyona nta mukino itsinze, ndetse irimo umwenda w’ibitego 20, aho imikino ine ya nyuma yayitsinzwemo ibitego 16 yatsinzwe na Sunrise 4-1, itsindwa na Etincelles 4-0, Gasogi 4-0 ndetse na Mukura yayitsinze 4-1
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Ese RIB ifite uburenganzira bwokwivanga munshingano za FERWAFA? Ndumva ibyo bireba Rwanda football association ariyo yakamuhannye?
Uwayitanze nuwayihawe bakurikiranwe
Uwatanze ruswa nuwayihawe bakurikiranwe kk nabafatanya cyaha
Courage. None se kuki batafashwe itararindimuka koko! Uuuuuu! Foot Rwanda irababaje. Narakoze sinafana birababaje cyaneeee niba ibiri kuvugwa ari byo!turava he, turajya he?