#COVID19: Mu Rwanda habonetse abanduye bashya 898, abapfuye ni 12

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko ku wa Gatandatu tariki 3 Nyakanga 2021, mu Rwanda abantu 898 babasanzemo Covid-19, muri bo 424 bakaba babonetse i Kigali. Abakize ni 334, abantu 12 bitabye Imana, naho abarembye ni 47 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.

Abitabye Imana ni abagore umunani b’imyaka 87, 57, 54, 45, 23 (i Kigali), 55 (i Nyamagabe), 37 (i Kamonyi) na 36 (i Rubavu) n’abagabo bane b’imyaka 61 na 51 (i Kigali), 87 (i Nyaruguru) na 72 (i Karongi) , bakaba bahise buzuza umubare w’abantu 465 bamaze kwicwa n’iki cyorezo mu Rwanda.

Abarimo kuvurwa bose hamwe ni 13,625.

Abantu 251,461 bamaze guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rwa #COVID19 (AstraZeneca) barimo 111 bayihawe ku wa Gatandatu.

Inzego zishinzwe ubuzima zisaba Abaturarwanda baba abakingiwe n’abatarakingirwa gukomeza kwitwararika birinda kwandura cyangwa kwanduza abandi icyorezo cya COVID-19 gikomeje kugaragaza ubukana mu Rwanda n’ahandi ku isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nukuri guteshuka mukwirinda namakosa akomeye cyane kuko abapfa,abandura nibeshicyane twebwe muri Nyamagabe mumurenge wa Musebeya Rugano utubari turafunguye ndetse nabamwe mubayobozi bimidugudu nabo bara pima

Sibamana yanditse ku itariki ya: 27-07-2021  →  Musubize

Ubundi mubanze mushyire ingufu muguhangana nuburyobwo gukorakora amafaranga ubundi kombona abaturange bababagerageze kwirinda rero mbonanimwibanda cyane kwiyongingo bizagabanya ikwirakwira rya covid kurwego rwiza kuko ufashe amafaranga harigihe yikora kumazuru
Ndumva kwirirwa umuntu acunga aga pfukamunwa yakirirwa acunga amafaranga. Yakiriye mubyigeho

Hammer yanditse ku itariki ya: 5-07-2021  →  Musubize

Pe birakabije abantu nibenshi cyane Kandi nabapha Nabo imibare irazamuka cyane rero ku bwanjye aho bikomeye guma murugo bayishyiraho naho ubundi tuzisanga twabaye nku buhinde muminsi ishize

MuhirwA jean yanditse ku itariki ya: 4-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka