Kamonyi: Abantu batandatu bakurikiranyweho kunyereza umutungo

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze abantu batandatu ari bo: Kubwimana Jean de Dieu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga, Bizimana Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mukinga, Niyonzima Jean Rene, Umubaruramari w’Umurenge wa Nyamiyaga, Ntirenganya Vedaste, umwarimu mu kigo cy’amashuri cya GS Ngoma, Mugenzi Jean Marie Vianney, umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya GS Mukinga na Mushoza Cyrille, rwiyemezamirimo.

Aba bose bakurikiranyweho kunyereza umutungo muri gahunda ya Leta yo kongera ibyumba by’amashuri mu Murenge wa Nyamiyaga, Akarere ka Kamonyi.

Ubu bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Gacurabwenge na Rukoma mu gihe hategurwa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinzacyaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Abantu bose banyereza umutungo wa Leta bajye bahanwa Reba nawe kwiba amafaranga akora ibikorwa remezo nkibyo babaye abayobozi banyuze mu ishuri biga batahakure,bicara kuntebe zitari nziza aho kugira ngo bafashe Leta gusigasira ibyo bicye biba bibonetse ngo twubake ibirambye bo bagahita bishyirira mumifuka,biteye agahinda rwose bajye biga kunyurwa,twese twanyuze mu ishuri ntaho batwigisha ubusambo niyo wibaga ikaramu ya mugenzi wawe warahanwaga

Sylvestre yanditse ku itariki ya: 4-07-2021  →  Musubize

Amafaranga yo kongera ibyumba by’amashuri mu Rwanda hose yatanzwe na World Bank,bayanyereje ku bwinshi.Benshi batanze reports z’ibintu baguze nyamara ntabyo baguze,abandi bahanika ibiciro by’ibyo baguze.Kimwe n’abibye Sima n’ibindi bikoresho byo kubakisha.Kenshi bumvikanaga na ba Rwiyemezamirimo (entrepreneurs),Abacuruzi,ba Mayors na Gitifu,Abafundi,etc…Birababaje kubona abitwa abakristu nyamwinshi bakora ibyo Imana itubuza:Kwiba,Ruswa,Ubusambanyi,Amanyanga,Kubeshya,etc…Muli Matayo 7:13,14 ,Yezu yerekanye ko Abakristu nyakuli ari bacye.Abo nibo bonyine bazarokoka ku munsi w’imperuka bagahembwa ubuzima bw’iteka muli paradizo nkuko ijambo ry’Imana rivuga.

nzibonera yanditse ku itariki ya: 4-07-2021  →  Musubize

Leta izahe Abaturage ububasha bwo kujya Bitorera Ababayobora Cyane Cyane ba Gitifu b’imirenge n’utugari, birababaje kubashiriraho Umuyobozi ngo ni Gitifu ar’Isiha Rusahuzi, n’abandi baza ntacyo bamarira Abaturage badatanga Service nziza, bararya iby’imfubyi n’abapfakazi n’Abandi Bose batagira kurengera, Amakosa ya ba Gitifu amaze kuba menshyi, gutuka no guteshya Agaciro Abaturage, Leta nirengere Abaturage n’ibyabo

Gihozo yanditse ku itariki ya: 4-07-2021  →  Musubize

Ejo se ntibazaba bari kuyobora ahandi Kandi aba chaumeurs b’inyangamugayo buzuye mu gihugu ariko kuko batazwi bakigumira mu but chaumeurs bwabo Nyamara Abuba ibyo bashinzwe kurinda basimburanya akazi uko bishakiye

Sadou yanditse ku itariki ya: 3-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka