#COVID19: Abanduye bashya 889 barimo 309 babonetse i Kigali

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko ku Cyumweru tariki 4 Nyakanga 2021, mu Rwanda abantu 889 babasanzemo Covid-19, muri bo 309 bakaba babonetse i Kigali. Ntawakize, abantu batanu bitabye Imana, naho abarembye ni 61 nk’uko imibare yatangajwe ibigaragaza.

Abitabye Imana ni abagore babiri b’imyaka 67 na 36 n’abagabo batatu b’imyaka 63, 58 na 32 bose bari i Kigali, bakaba bahise buzuza umubare w’abantu 470 bamaze kwicwa n’iki cyorezo mu Rwanda.

Abarimo kuvurwa bose hamwe ni 14,509.

Abantu 251,475 bamaze guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rwa COVID-19 (AstraZeneca) barimo 14 bayihawe ku Cyumweru.

Inzego zishinzwe ubuzima zisaba Abaturarwanda baba abakingiwe n’abatarakingirwa gukomeza kwitwararika birinda kwandura cyangwa kwanduza abandi icyorezo cya COVID-19 gikomeje kugaragaza ubukana mu Rwanda n’ahandi ku isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

icyorezo kirimo kuturusha imbaraga mukukirwanya rwose,ndabona hakwiye izindi ngamba zikakaye kuko umuti uvura ni usharira!
Guma mu rugo mbona ariwo muti uhangana na covid-19!
Murakoze

BONHEUR KAMATARI yanditse ku itariki ya: 5-07-2021  →  Musubize

Yego guma murugo irakwiye rwose kuko ndabona yarushijeho gukomera

Nadine yanditse ku itariki ya: 6-07-2021  →  Musubize

Birakwiyeko twirinda civid-19 tutabihatiriwe kuko ni ubuzima bwacu turokora.

Prezida yanditse ku itariki ya: 5-07-2021  →  Musubize

Tugomba twese gushyira hamwe mukurwanya covid-19 kuko turebye nabi yadusiga iheruru ikibazo gikomeye ni kubanyeshuri lower primary na za kaminuza ye ndabona bigoye gusa abayobozi bacu bakomereze aho natwe twiteguye gukora buri cyose ngo tuyirwanye

Ndagijimana Etienne yanditse ku itariki ya: 5-07-2021  →  Musubize

Nugukora ibishoboka byose tukirinda kuko ingaruka zatugeraho ni nyinshi,muntu wese aho uri hose,iri covid 19 kuko yakajije umurego rwose.

Uwiringiyimana Immaculee yanditse ku itariki ya: 5-07-2021  →  Musubize

Tugomba twese gushyira hamwe mukurwanya covid-19 kuko turebye nabi yadusiga iheruru ikibazo gikomeye ni kubanyeshuri lower primary na za kaminuza ye ndabona bigoye gusa abayobozi bacu bakomereze aho natwe twiteguye gukora buri cyose ngo tuyirwanye

Ndagijimana Etienne yanditse ku itariki ya: 5-07-2021  →  Musubize

Ningombwa ko gukomeza gukaza umurego mukurwanya ikicyorezo, no gushyirahamwe muburyo bwo kugitsinda.

Hakizimana Jean Bosco yanditse ku itariki ya: 5-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka