Mico The Best yambitse impeta uwo bitegura kubana

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 4 Nyakanga 2021, Mico The Best yatangaje ko yambitse impeta uwo bitegura kurushinga.

Mu magambo y’urukundo yagize ati “Reka tubane mu gihe gisigaye cy’ubuzima bwacu guhera uyu munsi. Kuva bwa mbere tugihura nahise menya ko nzashaka kubana nawe ibihe byose, urakoze kunyemerera”.

Ibi yabyanditse ku mafoto ubwo yari ateye ivi asaba umukunzi we ko yakwemera kumubera umugore.

Mico yiyongereye mu bandi bahanzi basabye abakunzi babo ko bababera abagore n’abamaze igihe gito babanye, harimo Meddy, Emmy, Platini P, Kitoko n’abandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

UBU SE BO KUKI POLISI ITABAFASHE? CG ABAHANZI BAMWE BEMEREWE KWICA AMABWIRIZA KARASIRA YAKOZE UBUKWE MURI LOCKDOWN ARIKO SOCIAL MULA WE YAFASHWE ARI GU SHOOTINGA . SINZI IMPAMVU

kanamugire yanditse ku itariki ya: 6-07-2021  →  Musubize

Ko se amabwiriza yo kwirinda Covid19 yishwe? Hari ibindi bimenyesho se bikenewe kuri Mico? Yari akwiriye gusaba imbabazi abanyarwanda na Leta yabo? Igihe Kigali Today mwee!?

Cladius yanditse ku itariki ya: 5-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka