Covid-19 : Ari uwarenze ku mabwiriza n’uwatanze amakuru ni nde uhemutse kurusha undi ?

"Umujyi wa Kigali wazanye nomero abantu bazajya batangiraho amakuru bakarega uwarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19. " Iyi ni imvugo iri kugarukwaho n’abantu benshi mu Mujyi wa Kigali nyuma y’uko uyu mujyi uherutse gutangaza nimero itishyurwa umuntu yahamagara atanga amakuru ku warenze ku ngamba zo kwirinda muri buri Karere.

Iri ni itanganzo Umujyi wa Kigali wasohoye ku itariki 26 Kamena 2021 muri gahunda ya « Nta kudohoka » aho ryaje mu zindi ngamba nyinshi zo gukomeza guhangana n’ubwandu bwa Covid-19, bugenda bwiyongera ku rwego rwo hejuru muri uyu Mujyi ugereranyije n’izindi ntara.

Ibi ni ibintu usanga abantu batandukanye bagenda bagaragaza ko izi nomero zaje guteza umwiryane mu baturanyi kuko uwaba yareze mugenzi we warenze ku mabwiriza yo kwirinda baba babaye abanzi bidasubirwaho. Ariko aha nkibaza mu by’ukuri uwaba yakoze amakosa kurusha undi.

Icyorezo cya Covid-19 kimaze gufata indi ntera aho abantu bari kwandura ku rwego rwo hejuru, bityo inzego z’ubuyobozi zose zigerageza gushyiraho ingamba zikomeye zo gukumira iki cyorezo, nyamara ugasanga hari bamwe bagikerensa izi ngamba bakumva ko bakora ibyo bashaka byose, ariko nyamara bakumva ko uwaba atangarije ubuyobozi amakuru ko barenze ku mabwiriza ari we ukoze amahano.

Hirya no hino mu Mujyi wa Kigali hagenda hagaragazwa abantu benshi bakirenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 ndetse rimwe na rimwe hagafatirwamo n’abarwaye Covid-19, kandi nyamara aba bakumva ko gukomeza gukwirakwiza ubwandu byaba atari icyaha gikanganye nk’uwaba yababonye we, agahamagara ubuyobozi ababwira ko hari abari kurenga ku mabwiriza.

Sinumva impamvu umuntu atabanza kwitekerezaho mbere y’uko ategura cyangwa yitabira ibikorwa bibuzanyije kandi na we azi neza iby’icyorezo igihugu ndetse n’Isi bahanganye na cyo, we akumva yakomeza gukora ibikorwa byo koreka imbaga, ariko akumva ko yiteguye guhangana n’umuntu wabimenyesheje ubuyobozi.

Bamwe bati" ajye njye" abandi bati "yorore inkoko norore uduca...." ibi babivuga bagaragaza ko biteguye guhangana cyangwa kuzahangana n’umuturanyi watanga amakuru. Kandi ikibabaje aho gufata nibura ingamba ko atagikoze ibikorwa bibuzanyijwe kugira ngo batazabivuga mu buyobozi, niba yumva umutimanama we ntacyo umubuza, nibura akabireka kuko bibujijwe. We akumva umugambi wo gukora ibikorwa bibujijwe urimbanyije gusa akaba aniteguye guhangana n’uzamurega.

Njyewe mbona ikibazo atari uwatanze amakuru, nk’uko abenshi babyita kuregana. Ahubwo ikibazo ni wowe urenga ku mabwiriza nkana kandi uzi ko ari ikibazo gihangayikishije ndetse kinatwara ubuzima bwa benshi. Wasanga uwo wita ko anakureze aba akumira ibyago byanaba ku wo mufitanye isano, kuko nyuma yo kwandura ntabwo ugena abo bari buhure na bo.

Uramutse wumva ibyo ukora byamenyekana bikaguteza ibibazo, icyiza numva ari uko wabyihorera aho kugira ngo utangire no kugirana ibibazo n’abaturanyi bawe kandi wenda unakeka uwatanze amakuru wenda atari na we. Ikindi numva wababazwa n’uwaba atanze amakuru akubeshyera, naho hagize utanga amakuru y’ukuri koko warenze ku mabwiriza, aho kurakarira nyiri kubivuga, ahubwo nawe wakwicara ukigaya ko utabaye inyangamugayo ubundi ukicuza ukanisubiraho. Naho uwatanze amakuru aba atanze umusanzu we, anarengeye benshi.

Iki ni igitekerezo cy’umunyamakuru Mukazayire Immaculée Youyou

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iri ni hurizo rikomeye, ariko urabona ko twugarijwe n’icyorezo kibi yavug’ati utang’amakuru aba akoze ikosa, jye cyakora sinzaceceka Ku nyungu z’ushaka kumar’abantu, ariko har’aho ushobora gutanga Amakuru ukaba ari wowe ubizira, urugero uzahamagsre Numéro 1020 z’akarere ka Rubavu ushaka kurenganurwa cg kurenganurwa, cg aruw’utabariza, uwo munsi n’udatangwa muri RIB ngo ube ari wowe uhinduka umunya cyaha uzambwire,

mamy yanditse ku itariki ya: 5-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka