Mu Buyapani abantu babiri bahitanywe n’inkangu, abandi 20 baburirwa irengero

Guverineri w’Intara ya Shizuoka witwa Heita Kawakatsu yabwiye abanyamukuru ko, kubera imvura nyinshi, amazi yinjiye mu butaka buroroha cyane nyuma burariduka. Ibyo ngo byabereye ku musozi uri hejuru y’umugezi wo mu Mujyi wa Atami.

Uwo muyobozi yongeyeho ati, " Aho iyo nkangu yanyuze, yatwaye amazu, itwara n’abaturage, ndetse ifunga n’umwe mu mihanda minini y’igihugu ".

Ku bijyanye n’ubuzima bw’abantu, yavuze ko " Abantu babiri umutima wabahagararanye, batarimo guhumeka”. Iyo ngo ni imvugo ikoreshwa mu Buyapani, mu gihe umuganga ataremeza ko umuntu yapfuye.

Uretse abo babiri, hari abantu bantu babiri ngo baburiwe irengero nyuma yo kuriduka kw’iyo nkangu, bikaba byabaye, uyu munsi ahagana saa yine n’iminota mirongo itatu ‘10H30’ ku isaha yo mu Buyapani ni ukuvuga 1h30 kuri ‘GMT’.

Amashusho anyura kuri Televiziyo y’igihugu cy’u Buyapani, agaragaza urusukume rw’ibyondo byinshi bisenya amazu aho mu Mujyi wa Atami, mu gihe abaturage bariho bagerageza kujya aho batatwarwa n’ibyo byondo.

Uwitwa NHK, akaba ari umwe mu bayobozi b’urusengero rw’Ababudisite, aganira na Televiziyo y’igihugu yagize ati, " Numvise urusaku ruteye ubwoba, nyuma mbona ibyondo bitemba bimanuka ku gasozi, mu gihe abashinzwe ubutabazi abariho bahamagara abantu ngo bahunge. Ubwo nahise niruka kugira ngo ngere ahantu hirengeye.Nyuma ngarutse nasanze amazu, amamodoka byari imbere y’urusengero, byose byagiye”.

Minisitiri w’intebe w’u Buyapani Yoshihide Suga, yatangaje ko serivisi z’ubutabazi ndetse n’ingabo z’u Buyapani, batangiye ibikorwa by’ubutabazi no kuvana abantu aho bashobora guhura n’akaga kuko n’ubundi imvura ngo iracyahari.

Mu nama yakozwe ku buryo bwihutirwa, Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani Suga Yagize ati, " Tugomba kwitegura ku rwego rwo hejuru ".

Ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu, mu masaha 48, Umujyi wa Atami waguyemo imvura ingana na 313 mm, mu gihe ubundi ngo buri mwaka babonaga imvura ingana 240 mm, mu kwezi kwa Karindwi kose.

Ingo zigera ku 2.800 zo muri ako gace, ngo zabuze umuriro w’amashanyarazi nk’uko bitangazwa n’Ikigo gishinzwe amashanyarazi mu Buyapani ‘Tepco’.

Ingendo zabaye zihagaritswe hagati y’Umujyi wa Tokyo na Osaka kubera imvura nyinshi (Ouest). Mu bice bitandukanye by’u Buyapani, ubu bari mu bihe by’imvura nyinshi, iyo akaba ari yo mpamvu y’inkangu hamwe na hamwe ahandi hakaza imyuzure.

Mu 2018, imyuzure yahitanye abantu basaga 200 mu Burengerazuba bw’Igihugu cy’u Buyapani.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka