Urukiko rw’ikirenga rwashyizeho amabwiriza mashya ku bafite imanza

Perezida w’Urukiko rw’ikirenga, Dr Ntezilyayo Faustin, yashyizeho amabwiriza mashya arebana n’imikorere y’inkiko hagamijwe kubahiriza ingamba nshva zo gukumira icvorezo cva Covid 19, ayo mabwiriza agatangira kubahirizwa kuva ku ya 1 Nyakanga 2021.

Ni umwanzuro wafashwe hashingiye ku cyemezo cya Guverinoma y’u Rwanda kimenyesha ingamba nshya zikumira icyorezo cya Covid-19.

Itangazo ryashyizweho umukono na Perezida w’Urukiko rw’ikirenga, rivuga ko ibikorwa by’iburanisha ry’imanza byari biteganyijwe mu byumweru bibiri, bibarwa uhereye ku itariki ya 1 Nyakanga 2021 bisubitswe mu nkiko zo mu Mujyi wa Kigali, mu Turere twa Kamonyi, Rwamagana, Burera, Gicumbi, Musanze, Nyagatare, Rubavu na Rutsiro.

Buri rukiko ruzamenyesha ababuranyi itariki imanza zabo zimuriweho hifashishijwe ikoranabuhanga rya IECMS rikoreshwa mu nkiko.

Iryo tangazo rivuga ko imanza zirebana n’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo kimwe n’imanza ziregwamo uwafatiwe mu cyuho, usa n’ufatiwe mu cyuho cyangwa uwemeye icyaha ku buryo budashidikanywa, bafungiye muri za kasho, zizaburanishwa hakoreshejwe ikoranabuhanga aho bishoboka hose, na ho aho bidashoboka abaregwa bazazanwa ku rukiko ariko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Inkiko zikorera mu Turere dusigaye zizakomeza gukora uko bisanzwe hubahirizwa ihame ry’uko buri rukiko abakozi bakorera mu biro batagomba kurenga 15% by’abakozi bose, kandi hakaburanishwa imanza zirimo ababuranyi babarizwa mu Karere izo nkiko zikoreramo, keretse mu gihe kwifashisha ikoranabuhanga bishoboka.

Urukiko rw’ikirenga ruteganya ko ibikorwa byo gusoma imanza bizakomeza mu nkiko zikorera mu Mujyi wa Kigali no mu turere twa Kamonyi, Rwamagana, Burera, Gicumbi, Musanze, Nyagatare, Rubavu na Rutsiro, ababuranyi ntibagomba kuza ku cyicaro cy’inkiko ahubwo imanza zizasomwa hashyirwa kopi zazo muri sisitemu ku munsi bamenyeshejwe ko zizasomerwaho, cyakora mu tundi turere dusigaye, imanza zizasomwa uko bisanzwe.

Kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19, abakozi b’inkiko batazakorera mu biro bazakomeza gukorera mu rugo, abayobozi b’inkiko bagomba gukurikiranira hafi imikorere y’abo bakozi kugira ngo batange umusaruro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka