Kicukiro: Abantu 12 bafatiwe muri Motel barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

Ku Cyumweru tariki ya 04 Nyakanga saa kumi n’iminota cumi n’itanu z’umugoroba (16h15) Polisi y’u Rwanda yafashe abantu 12 bari muri Mojo Palace Motel iherereye mu Mudugudu wa Uwabarezi, Akagari ka Rubirizi mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro begeranye barimo banywa barenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwizwa rya COVID-19.

Aba bantu bafashwe mu gihe amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’iki cyorezo avuga ko nta birori cyangwa imihango iyo ari yo yose yemewe ihuriza abantu hamwe.

Ndori Eric w’imyaka 30 ari na we muyobozi (Manager) wa Mojo Palace Motel, yemeye ko barenze ku mabwiriza yashyizweho na Leta maze abisabira imbabazi.

Yagize ati "Twakiriye abantu kandi amabwiriza ya Leta abibuza mu rwego rwo gukumira ikwirakwira rya COVID-19. Aba bantu twabakiriye n’ubwo tutigeze tubandika. Twarenze ku mabwiriza, ni yo mpamvu mbisabira imbabazi nkanagira inama bagenzi banjye kwirinda gushaka inyungu barenze ku mabwiriza ya Leta."

Rukebanuka Adalbert, Umuyobozi w'Akarere ka Kicukiro wungirije, yafunze Mojo Palace Motel
Rukebanuka Adalbert, Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro wungirije, yafunze Mojo Palace Motel

Rukebanuka Adalbert, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro wungirije, yakanguriye abaturage ko bareka gukina n’iki cyorezo cyica bakubahiriza amabwiriza.

Yagize ati "Abantu 12 bicaye muri Motel bari hamwe banywa bazi neza ko amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19 abibuza. Iyi Motel irafungwa, abayifatiwemo n’umuyobozi wayo bacibwe amande nk’uko amabwiriza abiteganya."

Yongeyeho ati "Amabwiriza arasobanutse ndetse n’ingaruka z’iki cyorezo zirazwi. Icyo dusaba abaturarwanda ni ugufungura amaso bakareba bakitwara uko bikwiye. Abantu barapfa ndetse n’ibikorwa bimwe na bimwe birafunze. Tugomba twese gushyira hamwe mu kurwanya iki cyorezo uwo tubonye arenga ku mabwiriza tukabimenyesha ababishinzwe."

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko abo bantu bafashwe biturutse ku makuru bahawe n’abaturage.

Yagize ati "Abaturage batuye mu Murenge wa Kanombe aho Mojo Palace Motel iherereye baduhaye amakuru ko hari abantu bari kunyweramo inzoga. Polisi yahise ijyayo isangamo abantu 12 bicaye mu cyumba gifunganye bari kunywa nta n’umwe wambaye agapfukamunwa."

CP Kabera yongeyeho ati "Polisi ntizigera yihanganira abarenga ku mabwiriza, izabafata kandi ibereke itangazamakuru kubera ko barenze ku mabwiriza nkana kandi bazi ko bitemewe. Icyo dusaba abaturarwanda ni uko bakubahiriza amabwiriza ijana ku ijana. Utubari turafunze, niba ushaka kunywa yigure ugende uyinywere iwawe ariko udashyize ubuzima bw’abandi mu kaga utaretse n’ubwawe."

Umuvugizi wa Polisi yibukije abihisha cyangwa bikingirana mu tubari cyangwa mu byumba bya Motel n’ahandi bibwira ko bari kure ya Polisi itababona, ko bibeshya kuko bazafatwa ku bufatanye n’abaturage.

CP Kabera yibukije abanyeshuri baje mu biruhuko ko bagomba kuba mu miryango yabo bakirinda bakarinda n’abandi icyorezo cya Koronavirusi.

Abafashwe bajyanwe kuri Stade ya IPRC Kicukiro ngo bapimwe COVID-19 banacibwe n’amande nk’uko amabwiriza abiteganya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka