Umukozi wa REG yafashwe yakira ruswa
Yanditswe na
Malachie Hakizimana
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Bazimaziki Clement, umutekinisiye muri Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (Chief Technician - REG) nyuma yo gufatwa yakira ruswa y’ibihumbi magana atanu (500,000frw) yari yasabye umukiliya.

Bazimaziki ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe hategurwa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
RIB iributsa abaturarwanda ko ruswa ari icyaha kimunga ubukungu bw’Igihugu n’imitangire ya serivisi kandi kidasaza, igabasaba abantu gutanga amakuru bahamagara ku murongo utishyurwa ari wo 2040.
Ohereza igitekerezo
|