Umukozi wa REG yafashwe yakira ruswa

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Bazimaziki Clement, umutekinisiye muri Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (Chief Technician - REG) nyuma yo gufatwa yakira ruswa y’ibihumbi magana atanu (500,000frw) yari yasabye umukiliya.

Bazimaziki ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe hategurwa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB iributsa abaturarwanda ko ruswa ari icyaha kimunga ubukungu bw’Igihugu n’imitangire ya serivisi kandi kidasaza, igabasaba abantu gutanga amakuru bahamagara ku murongo utishyurwa ari wo 2040.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka