Baranenga abaganga n’abaforomo bishe abarwayi n’abakozi bagenzi babo muri Jenoside

Muganga wiswe uw’Urupfu n’umubyeyi washoye abana be muri Jenoside, ni bamwe mu bakoraga akazi ko kuvura biyambuye ubunyamwuga bakoze Jenoside mu bitaro bakica abarwayi n’abakozi bagenzi babo.

Muganga wiswe uw’urupfu ni umuforomokazi Thérèse Dusabe wicaga impinja z’Abatutsi azikubise ku nkuta, akaba azwiho gukora Jenoside mu kigo nderabuzima yakoragamo cya Butamwa.

Umuforomokazi washoye abahungu be babiri b’abanyeshuri muri Jenoside ababwira ko bagiye gukora ikiraka cy’abanyeshuri mu biruhuko (emploi de vacances) ni Nyirakamondo wavuraga mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).

Dore uko Intara zikurikirana mu kugira abaganga bakoze Jenoside

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) itangaza ko abaganga n’abakozi bo kwa muganga 157 bari bafite mu nshingano gutanga ubuzima ari bo bamaze guhamwa n’icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri bo abaganga b’inzobere ni 68 naho abaforomo n’abakozi bo kwa muganga ni 89, Intara y’Amajyepfo ikaba ari yo iza ku mwanya wa mbere mu kugira abaganga benshi biyambuye ubunyamwuga bagakora Jenoside aho abaganga n’abakozi basaga 50 bahamijwe icyaha cya Jenoside.

Umunyambanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr. Bizimana Jean Damascène, atangaza ko mu mujyi wa Butare honyine abaganga n’abaforomo n’abaforomokazi 62 bahamwe n’icyaha cya Jenoside barimo abo ku bitaro bya bya Kaminuza (CHUB) na Kabutare.

Muri uwo mujyi honyine, abaganga 31 bahamijwe icyaha cya Jenoside. Abaforomo n’abaforomakazi 31 barimo abaforomakazi 19 na bo bahamijwe icyaha cya Jenoside.

Dr. Bizimana avuga ko ahandi mu Ntara y’Amajyepfo hari nibura abaganga batanu bahamijwe icyaha cya Jenoside barimo nka Dr. Higiro Pierre Célestin bahimbaga Majambe wayoboraga ibitaro bya Nyanza, Dr. Edison Twagiramungu wayoboraga ibitaro bya Kigeme i Nyamagabe, na Dr. Hakizimana Jean Marie Vianney wayoboraga ikigo nderabuzima cya Gatagara.

Mu Ntara y’Amajyepfo kandi hari abandi baforomo n’abakozi b’ibitaro 18 bahamijwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu Mujyi wa Kigali ho habarurwa abaganga 18 bakoze Jenoside kandi babihamywa n’Inkiko. Muri uwo mujyi abaforomo n’abakozi b’ibitaro 10 bahamijwe icyaha cya Jenoside, bakaba barimo n’umuforomokazi uzwi ku izina rya muganga w’urupfu.

Uyu muganga w’urupfu ngo ni izina rizwi kuri Muganga Thérèse Dusabe akaba nyina wa Ingabire Victoire. Thérèse Dusabe wari umubyaza mu kigo nderabuzima cya Butamwa akaba azwiho kwica impinja z’abana b’Abatutsi azisekuye ku nkuta.

Intara y’Amajyaruguru, Iburengerazuba n’Iburasirazuba, abaganga 17 bahamijwe n’inkiko icyaha cya Jenoside, hamwe n’abaforomo n’abakozi b’ibitaro 30.

Uwari Perezida wa Repubulika ari mu baganga bakoze Jenoside

Hari abaganga bakoze Jenoside bari mu nzego nkuru z’ubutegetsi. Muri bo harimo Dr. Sindikubwabo Théodore ari na we wayoboye Jenoside mu Gihugu, na Dr Straton Nsabumukunzi wari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Hari kandi Dr. Ndarihoranye Jean Baptiste wabaye Minisitiri w’Ubuzima mu 1993, yabaye umunyamabanga mukuru muri Minisiteri y’Uburezi, akaba yarayoboye Jenoside mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal yayobora muri Jenoside.

CNLG itangaza ko abandi baganga bari bafite imyanya mu butegetsi bakoze Jenoside kandi bayihamijwe n’Inkiko harimo Butera Jean Baptiste wayoboraga ishyaka ryitwaga (PECO), Partie Ecologiste, akaba yaravukaga muri Perefegitura ya Kibungo, akaba aba mu Gihugu cy’u Bubiligi we na Dr Ndarihoranye bakaba bashakishwa n’Ubutabera bw’u Rwanda ngo baryozwe ibyaha bakoze.

Dr. Kayishema Clement wayoboraga Ibitaro bya Kibuye na we yahamijwe icyaha cya Jenoside n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda akaba yarakatiwe gufungwa burundu agwa muri Gereza mu Gihugu cya Mali.

Dr. Charles Zirimwabagabo wari Perefe wa Perefegitura ya Gisenyi na we yahamijwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi ku Gisenyi, akaza gukatirwa n’Inkiko Gacaca igihano cya burundu we yaje kugwa muri Gereza y’Akarere ka Rubavu.

Hari abaganga bari abagome cyane bakoreraga iyicarubozo Abatutsi

Hari abaganga bicaga urubozo Abatutsi muri Jenoside, urugero ni nk’umuforomokazi Nyirakamondo Providence wakoraga mu bitaro bya kaminuza bya CHUK i Kigali, aho we ubwe yanashishikarije abana be babiri b’abahungu gukora Jenoside.

Ngo yagize ati “Bana banjye nababoneye emploi de Vacances, ni nko kuvuga ko yababoneye akazi bakora mu biruhuko, icyo gihe akaba yarabashishikarizaga kujyana na we kwica Abatutsi mu bitaro bya CHUK”.

CNLG igaragaza ko kugeza ubu hari abaganga n’abakozi bo kwa muganga banakomeje guhisha amakuru kuri Jenoside, urugero akaba ari nko mu bitaro bya Kabgayi hamaze kuboneka imibiri y’abishwe muri Jenoside yabonetse ahasizwaga ikibanza cyo kubakamo inzu ababyeyi bazajya babyariramo ariko, amakuru akaba yarakomeje guhishwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka