Uturere twose two hanze ya Kigali twahawe inkingo za Covid-19

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), kiratangaza ko kuri ubu uturere twose two hanze ya Kigali uko ari 27 twamaze guhabwa inkingo za Covid-19.

Inkingo zirimo kwegerezwa n'abo mu turere turi hanze ya Kigali
Inkingo zirimo kwegerezwa n’abo mu turere turi hanze ya Kigali

Ubu gahunda yo gukingira Covid-19 ikaba irimo kubera hose mu Ntara hakingirwa abafite nibura kuva ku imyaka 30 kuzamura hamwe n’ibindi byiciro by’abakingirwa hatitawe ku myaka nk’abatwite, abonsa n’abafite uburwayi karande bacikanwe, bikaba birimo gukorwa muri gahunda yishwe ‘KingiraURwanda’.

Uko gukingira abaturage mu bice byose bigize igihugu bije nyuma yuko mu Mujyi wa Kigali abasaga 90% bamaze guhabwa byibuze dose imwe y’urukingo rwa Covid-19, nka hamwe mu hantu hahurira abantu benshi, mu rwego rwo gukumira no kwirinda ikwirakwizwa ry’icyo cyorezo.

Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga nyinshi muri gahunda yo gushaka inkingo kugira ngo abaturage barwo bakomeze kugenda bakingirwa uko zibonetse, bityo barusheho kugira ubudahangarwa kuri icyo cyorezo kimaze igihe kirenga umwaka cyibasiye isi.

Minisiteri y'ubuzima ivuga ko uko inkingo zizagenda ziboneka ari ko bazakomeza gukingira abantu benshi bashoboka
Minisiteri y’ubuzima ivuga ko uko inkingo zizagenda ziboneka ari ko bazakomeza gukingira abantu benshi bashoboka

Kubera imbaraga Leta y’u Rwanda ishyira mu kurinda no gukingira abaturage bayo Covid-19, umuturage wo mu Rwanda ari mu baturage bo mu bihugu bike byemerewe gukora ingendo mu bihugu byo ku migabane itandukanye badahawe akato, nk’uko bigendera benshi ku buryo harimo n’abatemerewe kurenga ibihugu byabo kugira ngo byajye ahandi, bitewe n’uburyo iwabo bacyibasiwe na Covid-19.

Minisiteri y’Ubuzima irasaba Abanyarwanda n’abarutuye kutadohoka ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, kuko gukingirwa bidakuraho ko umuntu ashobora kwandura cyangwa akanduza abandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Birababaje kweli

Manirafasha valens yanditse ku itariki ya: 12-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka