Buri mwaka mu Rwanda haboneka abagera ku 5000 barwaye kanseri

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima kiratangaza ko buri mwaka mu Rwanda haboneka byibuze abarwayi ba kanseri bashya bagera ku 5000, harimo abagore n’abagabo.

Abagore bafite kuva ku myaka 30 kugera kuri 65 barakangurirwa kwisuzumisha kanseri
Abagore bafite kuva ku myaka 30 kugera kuri 65 barakangurirwa kwisuzumisha kanseri

Ngo 1/3 cy’abibasirwa na kanseri baba barwaye iy’inkondo y’umura hamwe n’iy’ibere kuko ari nazo kanseri ziza ku mwanya wa mbere mu gufata no guhitana umubare w’abantu benshi ku isi no mu Rwanda, ugereranyije n’izindi kanseri.

Byatangarijwe mu karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Mageragere ku kigo nderabuzima cya Nyarurenzi, kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Ukwakira 2021, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro ubukangurambaga bugamijwe gushishikariza abagore n’abakobwa bafite guhera ku myaka 30 kugeza kuri 65 y’amavuko ku bantu badafite virusi y’agakoko gatera sida, hamwe no guhera ku myaka 25 kugeza kuri 49, kwisuzumisha kanseri y’inkondo y’umura hamwe n’iy’ibere.

Ni gahunda imaze kugera mu turere 15, aho abantu b’igitsinagore bari muri icyo kigero cy’imyaka basuzumwa ndetse bakanavurwa, gusa ngo ibivurirwa ku kigo nderabuzima ntabwo ari kanseri ahubwo n’ibimenyetso bibanziriza kanseri, ariko ngo iyo basuzumye bagasanga umurwayi afite kanseri yoherezwa ku bitaro byisumbuyeho akaba ariho atangira kuvurirwa, ku buryo abagera kuri 90% iyo basanzwe itararengeranye bavurwa bagakira.

Dr. François Uwinkindi, umuyobozi uhagarariye ishami ry’indwara zitandura muri RBC, avuga ko no mu Rwanda kanseri y’ibere ndetse n’iy’inkondo y’umura arizo zibasira abantu benshi kurusha izindi kanseri.

Ati “Iyo ugiye kureba izi kanseri, iy’ibere ndetse n’iy’inkondo y’umura, nizo ziza ku mwanya wa mbere, kuko kanseri y’ibere itangira hagakurikiraho kanseri y’inkondo y’umura, nka kanseri y’ibere umwaka ushize twabonye abantu bagera kuri 740, kanseri y’inkondo y’umura twabonye abagera kuri 656. Izo kanseri zombi zihariye nka 1/3 cya kanseri tubona mu Rwanda, ndetse n’imibare yerekana ko arizo zihitana abantu benshi mu Rwanda, bitewe n’ikibazo cyo kuza abantu batinze kanseri yaramaze kubarenga”.

Philippa Kibugu Decuel, Umunyarwanda utuye mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za America, umaze imyaka 27 akize kanseri y’ibere, avuga ko abatekereza ko kurwara iyo kanseri ari urupfu ari ukwibeshya, ariko kandi ngo bisaba ko ubimenya hakiri kare ukayifatirana.

Ati “Abatekerezaga ko kurwara kanseri y’ibere ari urupfu, ntabwo aribyo, ariko bigomba kumenywa hakiri kare, kwisuzumisha kare, ni ko kwirinda nyako. Indwara yanjye bayimenye hakiri kare cyane, ngira amahirwe yo kuba mu gihugu gifite ibyangombwa byose ndakira, ariko mukuru wanjye ntacyo yari azi kuri iyo ndwara, yabaga muri Africa yarayirwaye arapfa”.

RBC ivuga ko imibare irenga ½ cy’abarwayi ba kanseri y’inkondo y’umura hamwe n’iy’ibere bagera kwa muganga, indwara yamaze kugera ku rwego rwisumbuye, ku buryo kubavura biba bitoroshye. Ngo ni yo mpamvu hashyizweho gahunda y’ubukanguramba ndetse no gusuzuma hakiri kare abantu begerejwe izo serivisi kugira ngo babashe kubabona hakiri kare bavurwe kuko ari ubushobozi mu buryo bw’abaganga cyangwa ibikoresho buhari.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge katangirijwemo ubu bukangurambanga ku mugaragaro, Emmy Ngabonzinza, avuga ko muri ubu bukangurambaga barimo no kureba abana b’abangavu bari mu kigero cy’imyaka 12 ko babonye urukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura.

Ati “Ntabwo twizeye 100% ko buri gihembwe abagejeje imyaka yuko bafata uru rukingo barubonye, bikaba bidusaba rero kugira ngo tugende isibo ku isibo, abana bafite imyaka 12 turebe niba barabonye uru rukingo. Icya kabiri ni uko umugore wese ufite imyaka 30 kuzamura kugeza ku myaka 65, na we tugomba kuba tuzi mu isibo, urugo arimo ndetse tukanamukangurira kwipimisha kugira ngo tubashe kureba koko niba yaba yaranduye iyi virusi itera iyi kanseri, bityo abashe kuba yakurikiranwa hakiri kare”.

Biteganyijwe ko ku kigo nderabuzima cya Nyarurenzi cyatangirijweho ubu bukangurambaga, bazajya basuzuma byibuze abantu 40 ku munsi mu gihe abasaga ibihumbi bitatu ari bo bagomba gukurikiranwa mu gihe cy’ukwezi.

Imibare yo mu mwaka wa 2020 yerekana ko abantu bashya barwaye kanseri y’ibere ku isi ari miliyoni 2.3, mu gihe abahitanywe na yo bagera ku bihumbi 685, gusa ngo igishimishije ni uko iyo zimenyekanye hakiri kare zivurwa zigakira kuko abagera 90% by’ayirwaye iyo bayifatiranye bakira.

Kanseri y’ibere kandi ngo si indwara y’abagore gusa kuko n’abagabo bashobora kuyirwara n’ubwo abayirwara atari benshi ugereranyije n’abagore.

Dr. François Uwinkindi
Dr. François Uwinkindi

Ibitaro bya Kanombe ndetse n’ibya Butaro bifite ubushobozi ndetse n’ibikoresho biri ku rwego rwiza byo kuvura ndetse no kwita ku barwayi ba kanseri ku buryo bitakiri ngombwa ko abantu bajya mu mahanga kwivurizayo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Cancer yica abantu bagera kuli 10 millions buri mwaka.Cancer yica benshi ni iya Ibihaha,Amara,Igifu,Prostate,Ibere,Uterus n’Umwijima.Indwara zose n’urupfu bizavaho mu myaka iri imbere,ubwo imana izahindura isi paradizo,ituwe n’abantu bakundana gusa,kubera ko ababi bose izabakura mu isi.

karangwa yanditse ku itariki ya: 12-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka