Abanyeshuri 31 bo muri Gabon baje kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda

Kaminuza y’u Rwanda yakiriye abanyeshuri 31 bo muri Gabon baje mu Rwanda gukurikira amasomo atandukanye y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza.

Abanyeshuri bo muri Gabon bagiye gukomereza amasomo mu Rwanda
Abanyeshuri bo muri Gabon bagiye gukomereza amasomo mu Rwanda

Abanyeshuri bazakomeza amasomo, nyuma y’amasezerano y’ubwumvikane yashyizweho umukono hagati ya kaminuza y’u Rwanda n’urwego rwa Leta ya Gabon rushinzwe gutanga buruse (Agence Nationale des Bourses du Gabon - ANBG).

Amasezerano y’izi buruse yasinyiwe ku cyicaro gikuru cya kaminuza y’u Rwanda, mu mujyi wa Kigali ku wa 11 Nzeri 2021.

Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi muri kaminuza y’u Rwanda, Professor Nosa O. Egiebor, yagize ati “Aba banyeshuri baje bari ku rwego rutandukanye mu rurimi rw’icyongereza. Mu buryo bwo kugira ngo tumenye uko tuzagenda tubaha amasomo yo kwiga, bitewe n’urwego rw’ururimi rwabo, tugomba kubanza kubasuzuma umwe ku wundi”.

Abanyeshuri 13 muri bo ni ab’igitsina gore naho abandi 18 ni ab’igitsina gabo, bakaba bazajya mu mashami ane ya kaminuza y’u Rwanda harimo Gikondo, Huye, Nyarugenge na Rukara nyuma yo gufata amezi ane kugera kuri atandatu biga ururimi rw’icyongereza.

Kaminuza y’u Rwanda yavuze ko kwakira abo banyeshuri bizafasha mu kugaragaza ku rwego mpuzamahanga ireme ry’uburezi u Rwanda rutanga. Dr. Papias Musafiri Malimba, umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe Igenamigambi n’Imiyoborere yavuze ko abo banyeshuri bazishyurirwa ikiguzi cyose cy’uburezi na Leta ya Gabon. Ku kijyanye n’ingano y’amafaranga abo banyeshuri bo muri Gabon bazishyura, Musafiri yavuze ko itandukaniro riri hagati y’amafaranga y’ishuri ku banyeshuri mpuzamahanga ndetse n’abenegihugu ari rito.

Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi muri kaminuza y’u Rwanda, Professor Nosa O. Egiebor, avuga ko kuri ubu umubare w’abanyeshuri mpuzamahanga ari muke, ariko kaminuza y’u Rwanda ngo irimo guteza imbere imikorere ku buryo gahunda zayo zirushaho gukurura abazikeneye no guhatana ku rwego mpuzamahanga. Kugeza ubu umubare w’abanyeshuri b’abanyamahanga muri kaminuza y’u Rwanda uhagaze kuri 2%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka