Kimisagara: Utugari twahawe moto zo kwifashisha mu kurwanya Covid-19

Umurenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge ku bufatanye n’abikorera bo muri uwo Murenge, kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Ukwakira 2021, bashyikirije utugari twose tuwugize moto zizajya zikoreshwa mu bukangurambaga bwo kurwanya Covid-19.

Utugari twahawe moto zo kwifashisha mu bukangurambaga bwo kurwanya Covid-19
Utugari twahawe moto zo kwifashisha mu bukangurambaga bwo kurwanya Covid-19

Buri Kagari kahawe moto imwe, hanatangizwa ubukangurambaga bugamije kurwanya ikwirakwira rya Covid-19.

Ubu bukangurambaga bwatangirijwe muri gare ya Nyabugogo, na ho moto zatanzwe zikaba zifite indangururamajwi zizajya zifashishwa muri ubwo bukangurambaga.

Iragena Eric, uhagarariye abikorera mu Murenge wa Kimisagara, yavuze ko izo moto zatanzwe kugira ngo na bo batange umusanzu wabo mu rugamba rwo kurwanya Covid-19, na cyane ko nk’abacuruzi yabagizeho ingaruka nyinshi.

Ati “Turashimira ubuyobozi bw’umurenge ko mutajya mwihererana imihigo nk’iyi, ahubwo mukayidusangiza tukajyanamo mu ngamba tugafatanya mu kurwanya Covid-19”.

Arongera ati “Ntabwo natinda cyane ku ngaruka za Covid-19, by’umwihariko nk’abacuruzi turazizi. Ibikorwa bitandukanye twakoreye aha birimo no gutanga izi moto, ni uburyo bwo kugira ngo dufatanye kuyirwanya, kandi rwose turi kubikora neza”.

Basibuye ibimenyetso byibutsa abantu guhana intera
Basibuye ibimenyetso byibutsa abantu guhana intera

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Kalisa Jean Sauveur, yavuze ko izi moto zatanzwe zigiye kunganira ingamba zisanzweho zo kurandura Covid-19 muri uwo murenge.

Avuga ko zizorohereza abasanzwe batanga ubutumwa bakoresheje indangururamajwi, ubusanzwe bagendeshaga amaguru urugo ku rundi bakaba bananirwa.

Ati "Izi moto ni igikoresho kiramba. Tugiye kujya tuzikoresha aho kugira ngo umuntu agende n’amaguru afite indangururamajwi urugo ku rundi avuga”.

Akomeza agira ati “Moto ni igikorwa remezo kizajya kigera ahantu hose kandi mu buryo bwihuse ndetse zizajya zinadufasha mu bindi bikorwa bisanzwe biteza imbere abaturage”.

Bashyize ibimenyetso bifasha kwirinda Covid-19 ku modoka zitwara abagenzi
Bashyize ibimenyetso bifasha kwirinda Covid-19 ku modoka zitwara abagenzi

Mu gutangiza ubu bukangurambaga, muri gare ya Nyabugogo hanasibuwe ibimenyetso bifasha abantu guhana intera, hasigwa amarangi mu mbuga aho abagenzi bahagarara bategereje imodoka, ndetse no ku modoka zitwara abagenzi.

Moto zahawe utugari zose hamwe zatwaye amafaranga abarirwa muri miliyoni eshanu z’Amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka