Kigali: Abantu 14 bafashwe batwaye imodoka banyoye ibisindisha

Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali yafashe abantu 14 barenze ku mategeko y’umuhanda bagatwara imodoka banyoye ibisindisha.

Bafatiwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, bafatwa guhera tariki ya 07 kugera tariki 11 Ukwakira 2021, bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Rwezamenyo.

Bose uko ari 14 baremera ko bakoze amakosa bakaba bayasabira imbabazi, banashishikariza uwo ari we wese utwara ikinyabiziga kujya kure n’ibisindisha kuko bishobora gushyira ubuzima bwa benshi mu kaga mu gihe umuntu atwaye yabinyoye.

Bahati Musaka yafashwe tariki 10. Avuga ko yafatiwe hafi ya sitasiyo ya polisi ya Rwezamenyo, atwaye imodoka yanyoye inzoga, ariko ngo hari isomo rikomeye yabikuyemo.

Ati “Nari mfite ibipimo bya 1.41, isomo nkuyemo ni uko twari ababyeyi, badufashe ku cyumweru kandi twari dufite gahunda y’abanyeshuri ku wa mbere, nk’ubu umwana wanjye ntabwo arajya ku ishuri kubera ibi ngibi, isomo njye mvanyemo ni uko niba umuntu ashaka gusoma ku icupa ni ugusiga imodoka mu rugo ukemera ugatega moto”.

Mugenzi we witwa Vincent Sebakungu yafatiwe mu Murenge wa Kimihurura ahitwa mu myembe, afatwa ku manywa y’ihangu bamupimye basanga yanyweye inzoga.

Ati “Ni ukuri bamfashe nanyoye agacupa kamwe gusa, ntabwo nzongera jye kunywa inzoga ntwaye imodoka, ahubwo inama nagira abandi bantu ni uko na bo babireka gutwara imodoka banyoye inzoga”.

Umuvugizi wungirije wa Polisi CSP Africa Apollo Sendahangarwa, avuga ko abafashwe bafatiwe muri gahunda polisi imazemo iminsi yo gufata abarenga ku mategeko y’umuhanda batwaye ibinyabiziga.

Ati “Polisi imaze iminsi ikora ubukangurambaga hagamijwe gukangurira abantu gukoresha neza imihanda harimo no kubabuza gutwara banyoye ibisindisha, mumenye ko polisi itazigera icika intege mu bukangurambaga, ariko abakomeza kuvunira ibiti mu matwi ntibazigera bihanganirwa”.

Polisi irakomeza gusaba abatwara ibinyabiziga kujya kure y’ibisindisha igihe cyose bari butware, kuko gutwara wanyoye bishyira ubuzima bw’utwaye ndetse n’ubw’abandi bakoresha umuhanda mu kaga.

Gufata abatwaye imodoka banyoye ibisindisha ntibikorerwa mu Mujyi wa Kigali gusa, kuko no mu tundi turere turi hanze ya Kigali, bikorwa kandi hagafatwa abatari bake barenze ku mabwiriza yo kudatwara ikinyabiziga banyoye ibisindisha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka