Abantu barindwi bafashwe bakekwaho kwiba amashanyarazi

Mu mukwabu wo kurwanya ubujura bw’amashanyarazi ukorwa buri gihe na Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) ifatanyije n’Inzego z’umutekano ndetse n’abaturage, mu cyumweru cya kabiri cy’Ukwakira 2021 uhereye tariki 07 kugera kuri 11 Ukwakira 2021, abantu 7 barafashwe bakekwaho kwiba amashanyarazi mu ngo abandi bakekwaho kwiba ibikoresho by’amashanyarazi.

Tariki ya 07 Ukwakira 2021, uwitwa Nzayisenga yafatiwe mu Mudugudu wa Bugarura, Akagari ka Munanira, Umurenge wa Nyamyumba, Akarere ka Rubavu afite insinga zicanira abaturage yari yibye muri uwo Mudugudu. Yahise ashyikirizwa Polisi ishami rya Nyamyumba ndetse dosiye ishyikirizwa RIB ngo akurikiranwe.

Tariki 11 Ukwakira 2021, uwitwa Mukankuriye utuye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gahanga, Akagari ka Kagasa, Umudugudu wa Nyagafunzo yafashwe akoresha umuriro w’amashanyarazi utishyurwa. Na we yahise ashyikirizwa Polisi ndetse ikirego gishyikirizwa RIB ya Gahanga ngo yisobanure kuri ibyo birego.

Kuri iyo tariki ya 11 na none mu Karere ka Musanze hafashwe abantu batanu bakekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi zicanira abaturage mu Murenge wa Muhoza. Abafashwe ni Tuyisenge Cassien bakunze kwita Kassim, Manirafasha Olivier, Ntamuturano Hamudu, Nizeyimana Adrien na Nzabanita Evariste.

Bose bahise bashyikirizwa RIB ya Muhoza ngo bakurikiranwe.

Uwitwa Tuyisenge Cassien we si ubwa mbere yari afatiwe mu bujura bw’amashanyarazi kuko hari n’izindi nshuro yagiye afatwa agafungwa akekwaho ubu bujura ariko nyuma akarekurwa.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubucuruzi mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe gukwirakwiza Amashanyarazi (EUCL), Karegeya Wilson, avuga ko abakekwa bose bagezwa imbere y’ubutabera bagakurikiranwa kuri ibyo bikorwa bibi ndetse ashishikariza abaturage gukomeza gukorana na REG n’inzego z’umutekano kuranga izi nkozi z’ibibi cyane cyane ko kwiba amashanyarazi bimunga ubukungu bw’igihugu.

Karegeya yamaganye ibikorwa byo kwiba amashanyarazi, anasaba abaturage kubyirinda kuko ngo uretse kuba bidindiza iterambere ry’igihugu, bishobora no guteza impanuka za hato na hato.

Ati “REG ifatangiye n’inzego z’umutekano n’abaturage buri gihe ikora ubugenzuzi bugamije guhagarika ibikorwa by’abantu biba amashanyarazi mu gihugu hose, kuko uretse kuba ari igihombo ku kigo, ni igihombo no ku gihugu kuko bibangamira intego z’iterambere ry’igihugu”.

Abantu baranze inyubako ziba amashanyarazi hari igihembo bagenerwa na REG kubera icyo gikorwa bakoze.

Kwiba amashanyarazi kandi ni icyaha gihanwa n’itegeko nimero Nº52/2018 ryo ku wa 13/08/2018 risimbura iryavuguruwe Nº21/2011 ryo ku wa 23/06/2011.

Ni inkuru dukesha Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka